Dushime Music Group ikomeje gukora amateka adasanzwe i Burundi[VIDEO]
Dushime Music Group ikomeje gukora amateka adasanzwe i Burundi[VIDEO]
Dushime Music Group yabaye ikimenya bose mu gihugu cyabo i Burundi akaba ariho ikorera ivuga butumwa mu muntara zose z'igihugu.
Nigurupe ije idasanzwe yakoranyije abahanzi basanzwe batandukanye basanzwe baba mu Burundi mu ntara zitandukanye bafite impano zidasanzwe zumwihariko basengera mu matorero atandukanye.
Iyi ikaba ari gurupe yatangiye uvugabutumwa mu kwambere mumwaka wa 2024.
Dushime Music Group yagize ati “Icyo dushaka ni uguhuriza hamwe abagize umugabane binyuze mu muziki, turi umwe n’ubwo dutandukanywa n’imipaka ariko dushaka gukuraho iyo mipaka.”
Dushime Music Group batangarije Bigezweho ko bahuye n'ibigusha, ibisitaza n'ibigeragezo byinshi mu murimo wo gukorera Imana ariko kubera umuhamagaro n'umuhate wo gukorera Imana babashije kubicamo amahoro.
Ijambo ry'Imana riravuga ngo "Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi." (Ibyakozwe n'Intumwa 1:8).Ni yo mpamvu mu mbaraga z'Imana Dushime Music Group igiye gukoresha imbaraga zose yahawe mu kuvuga ubutumwa bwiza bw'Imana.
Dushime Music Group yakomeje ivugako ubungubu bamaze gukora video ikaba yarabatwaye amafaranga angana (1200,000FRW ) ngo nubwo bitari byoroshye gusa barashima Imana ikomeje kubaha imbaraga mubyo bakora byose.
Dushime Music Group yatangaje n'abahanzi bifuza gukorana nabo mu Rwanda ndetse no muri Kenya na Tanzania.
Mu Rwanda bifuza gukora na Muhimpundu Annee' Yvonne ndetse na Vumilia Mfitimana ndetse bakifuza ko bazakorana na Korari zigezweho mu Rwanda nka Choir Ambassadors Of Christ ndetse na The way of Hope.
Muri Kenya bifuza gukorana na: Msanii Musi Group.
Muri Tanzania bifuza gukorana na: Imba kwa Akili Band.
Dushime Music Group ikaba ifite Channel ya YouTube wasangaho ibihangano byabo bakaba bakoreshaho Dushime Music Group nk'ibisanzwe ndetse no kuzindi mbuga nkoranyambaga niko bitwa.
Bafite n'umukobwa w'umuhanga mugucuranga
Bafite abacuranzi beza cyane kandi babahanga
Umuyobozi wa Dushime Music Group niwe wayitangije
Dushime Music Group imbere y'itangazamakuru
Kanda hano urebe izindi ndirimbo zabo





