Eddy Kenzo ari kubyinira kuru koma nyuma yuko Perezida Museveni amugize umujyanama we
Eddy Kenzo ari kubyinira kuru koma nyuma yuko Perezida Museveni amugize umujyanama we
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahaye imirimo umuhanzi Eddy Kenzo, amugira Umujyanama we Mukuru mu bijyanye n’ubuhanzi.
Eddy Kenzo yari asanzwe ari umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda.
Edirisa Musuuza [Kenzo] yiyongereye mu bajyanama babarirwa mu 160 Museveni asanganywe.
Perezida wa Uganda yamuhaye ziriya nshingano nyuma y’igihe Guverinoma y’iki gihugu ishinjwa kutita ku bahanzi, ibyatumye umunyapolitiki akanaba n’umunyamuziki, Robert Ssentamu Kyagulanyi ’Bobi Wine’ asaba Museveni gushyiraho umuntu wo gukurikirana ibikorwa by’abahanzi.
Nyuma yo guhabwa iriya mirimo, Phionah Nyamutoro usanzwe ari umugore wa Eddy Kenzo akanaba Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ingufu no guteza imbere amabuye y’agaciro yabaye mu ba mbere bamushimiye.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: "Ndagushimira Eddy Kenzo ku bw’akazi wahawe unagakwiriye, ntewe ishema nawe nk’uko bisanzwe".
Nyamutoro yanashimiye Perezida Museveni wibutse umugabo we akamugira umujyanama we.







