Ese bizarangira gute? urubyiruko ruryohewe no gukoreraho (sex) na virusi itera Sida ikiyongera amaherezo azaba ayahe?

Mar 27, 2024 - 23:14
 0
Ese bizarangira gute? urubyiruko ruryohewe no gukoreraho (sex) na virusi itera Sida ikiyongera amaherezo azaba ayahe?

Ese bizarangira gute? urubyiruko ruryohewe no gukoreraho (sex) na virusi itera Sida ikiyongera amaherezo azaba ayahe?

Mar 27, 2024 - 23:14

Nubwo hafashwe ingamba zikomeye zo kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, rumwe mu rubyiruko arinaho ubu bwandu bushya bwiganje ntirukozwa ibyo gukoresha agakingirizo, rwimakaza gukoreraho.

Umunyamakuru wa rubanda dukesha iyi nkuru aratuganirira inkuru mpamo nyuma y'ikiganiro yagiranye na rumwe mu rubyiruko rwo mu mugi wa Kigali ku byiyumviro byo gukoresha agakingirizo.

Hambere aha nasuye inshuti yanjye y'umukobwa iranzimanira bisanzwe nk'umuco nyarwanda, ntarakomeza nimvuga inshuti y'umukobwa wumve nk'uwo mwaba mukorana utuntu tumwe natumwe ntiwumve umwe ukenera gusangiza ibyishimo by'umutima wawe. Ubyumvishe neza,reka twikomereze inkuru yacu.

Ubwo narimusabye kunkorera icyayi, yagiye gucana gaze ahamagarwa na mugenzi we kuri telefone amubwira ko yagiye gusura Yves ariko bisa naho hari ba Yves benshi bari baziranyeho kuko yahise amubaza Ati ni uwuhe? Ataramusubiza ahita yongeraho Ati cyangwa ni umwe ukoreraho? Naritaye mu gutwi ntangira kwibaza byinshi mbura Aho mpera mubaza gukoreraho bisobanuye iki, gusa ngo ikinyoni kigurutse kitavuze bakita igishwi ndarikocora ndamubaza,maze amvira imuzi.

Ati" ariko rwose nawe ntukigire umwana Kandi ukuze, ubu gukoreraho byagutangaje Kandi aribyo bigezweho uyu munsi?"

 Araseka cyane pe yungamo Ati uyu mutipe guvuze Arya bango( imibonano mpuzabitsina idakingiye) nubwo wamubwira ko ufite Sida irya izindi ntashobora kuryamana n'umukobwa ngo yikingire".

Nahise mubaza nti ese ababwira ko impamvu Ari iyihe? Inshuti yanjye isubizako avuga ko iyo akoresheje agakingirizo atarangiza nubwo yakora amasaha atatu yose.

Naratashye ariko ntaha nibaza niba Koko Ariko n'urundi rubyiruko rubibona.

Nyuma y'igihe mvugisha inshuti zanjye zahafi natunguwe no gusanga byibuze 6 mu 10 twaganiriye bashimangirako agakingirizo batakiyumvano nubwo bemeza ko bibahenda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko no kwifata bitabakundira ahubwo babanza gutegura amafaranga y'ikinini gituma umukobwa adasama mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uwitwa Hubert Nshizirungu Ati" ubundi njye agakingirizo ntikagera iwanjye kuko iyo ngiye gukora sex n'umukobwa mbanza byibuze gutegura ibihumbi 15 byo kugura ikinini gituma adatwita,naho kuri Sida ho sinjya mbyitaho harinda Imana n'ubundi.

Patrick ishimwe we yavuzeko ikintu cyambere cyiryoha ku isi arukugera kubyishimo byawe byanyuma urikubonana n'umukobwa umubiri kuwundi naho agakingirizo ntacyanga wumvamo.

Delphine umubyeyi ni umukobwa twaganiriye nawe adutangariza ko udukingirizo twiza duhenda naho udusanzwe tuboneka henshi we tumutera uburyaryate mu gitsina nyuma yo kudukoresha ariyo mpamvu asaba uwo bagiye kuryamana ko babanza kwipima na test rapid ubundi bagakoreraho.

ko Sida ikomeje kwiyongera bizacura iki murubyiruko rudakozwa agakingirizo? 

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo tariki ya 13 Gashyatare , umunyamabanga w'ishami rishinzwe kurwanya ubwandu bwa virusi itera Sida mu kigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC) Bwana Dr.Bazile Ikuzo yavuze ko urubyiruko rukwiye guhindura imyumvire yaba kugukoresha agakingirizo cyangwa kukagura rukareka ipfunwe n'isoni kuko igihe uzagira isoni zo kugakoresha ntuzabura kujya gufata imiti igihe uzaba waranduye virusi itera Sida.

N'ubwo hakiri imyumvire ikiri hasi kuri bamwe ariko hari intambwe imaze guterwa dore ko umuryango urwanya Sida ukanita kubanduye virusi itera Sida AHF, buri mwaka utanga byibuze udukingirizo tugera kuri miliyoni eshanu naho Igihugu cyikinjiza miliyoni milongo itatu z'udukingirizo buri mwaka.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko agakingirizo kaza ku isonga mu kurinda virusi itera Sida ndetse n'inda zitatateganyijwe tutibagiwe n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk'imitezi byibura Inshuro zikubye gatatu.

Niko kuri Kandi kuko Muri Nyakanga 2023, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko guhera mu 1990 gukoresha agakingirizo byagize uruhare rukomeye mu kurinda ibyago bigera kuri miliyoni 117 byo kwandura Agakoko gatera SIDA ku bo mu bihugu 77 byugarijwe kurusha ibindi.

Ibyo byago byagabanutse ku kigero cya 47% ku bihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, 37% bigananuka ku bo mu bihugu byo muri Aziya na Pacifique.

Gukoresha agakingirizo kandi bitanga ubwirinzi bwikubye inshuro eshatu ku kuba wakwandura agakoko gatera SIDA, izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no gutwara inda zitateganyijwe nk’uko OMS ibigaragaza.

Source: Rubanda.rw 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06