Ese koko kumva indirimbo z’ibishegu ku Bakristo ni icyaha? Sobanukirwa neza icyo Bibiliya ibivugaho

May 3, 2024 - 09:09
 2
Ese koko kumva indirimbo z’ibishegu ku Bakristo ni icyaha? Sobanukirwa neza icyo Bibiliya ibivugaho

Ese koko kumva indirimbo z’ibishegu ku Bakristo ni icyaha? Sobanukirwa neza icyo Bibiliya ibivugaho

May 3, 2024 - 09:09

Abakristo bamwe na bamwe bahisemo kutumva indirimbo z’abahanzi bamwe na bamwe baririmba indirimbo z’isi kubera ko zamamaza ibikorwa Imana yanga urunuka, urugero nk’ubusambanyi (ibishegu), amashusho arimo ubumaji n’ubupfumu n’ibindi. Ese wavuga ko bafashe umwanzuro mwiza? Bashingiye kuki, kandi se Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ivuga ko ibintu byose byemewe, ariko ikavuga ko byose bitagira umumaro (1 Abakorinto 10:23), ariko ikongera igasaba Abakristo guhitamo ibyo Umwami Yesu ashima. Abantu bafite uburenganzira bwo guhitamo ibibanogeye, byaba ibyiza cyangwa ibibi kuko byose biremewe. Ariko se byose bishimisha Umwami? (Abafilipi 4:8).

Mu Abaroma 14: 10-14 hagira ati: “Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana, kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana.’ ”Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana. Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.

"Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. Ndabizi kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.”

Ibyo twumvise harimo n’umuziki tuzabimurikira Imana. Ibaze uti ‘ese Yesu aje hano nakwishimira ko twambara ekuteri tukumvana aka karirimbo karimo amagambo y’ubusambanyi, ubupfumu, ubujura, urwango, ishyari, n’ibindi? Indirimbo z’isi zose si mbi, ariko buri wese akwiriye kumenya ko ibyo yumva azabimurikira Imana.

Satani yifuza ko abantu babona icyaha nk’ikintu kidateje akaga. Mu mwaka ushize, Abarundi basabwe kudacuranga zimwe mu ndirimbo zamamaza ubusambanyi. Ese niba Leta ikora ibi, Umukristo utega amatwi Ijambo ry’Imana yitonze yakumva izo ndirimbo? Ni ahawe guhitamo ibyo wumva, wibuka ko uzabimurikira Imana. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06