Ese wari uzi ko hari zimwe mu mpamvu zishobora gutera umugabo ubugumba cyangwa kutabyara
Ese wari uzi ko hari zimwe mu mpamvu zishobora gutera umugabo ubugumba cyangwa kutabyara
Akenshi iyo abantu batabyaye usanga ikibazo gihita gishakirwa ku mugore, dore ko abagabo benshi bazi ko kuba basohora bisobanuye ko bashobora no kubyara nyamara baba bibeshya kuko n’umugabo wifungishije burundu arasohora ariko ntatera inda.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 40% byo kutabyara hagati y’abashakanye bituruka ku bagabo naho 60% bigaturuka ku bagore.
Impamvu zitera abagabo kutabyara ni nyinshi, harimo izikosorwa n’izidakosorwa. Gusa 90% zituruka ku kuba intanga ngabo ari nkeya cyangwa ziteye nabi.
Igitera abagabo kutabyara:
Ikibazo ku ntangangabo
Ibi bibazo biba ku ntangangabo biterwa n’impamvu zinyuranye haba ubumuga umwana avukana, indwara, imiti runaka, kimwe n’uko umuntu abayeho. Kenshi na kenshi impamvu yabiteye umuntu ntiba izwi.
Ibi bibazo bigira ingaruka ku mubare w’intanga, imigendere yazo n’imiterere yazo.
Ibyo bibazo ni:
Intanga nkeya (oligospermia)
Igihe cyose mu masohoro harimo intanga ziri munsi ya miliyoni 20 muri 1ml y’amasohoro uba ufite intanga nkeya. Iyo nta na nkenya zibereyemo byitwa Azoospermia. Ibi akenshi bituruka ku kwifunga kw’inzira intanga zinyuramo ziva aho zikorerwa (mu mabya) zisohoka. Gusa umubare w’intanga n’ubusanzwe urahindagurika ku buryo kuba hari igihe zajya munsi y’uriya mubare bitavuze ko buri gihe utabyara, ahubwo mu gusuzumwa, upimwa inshuro zirenze 1, noneho mu gihe nta nshuro n’imwe ubonye izirenze miliyoni 20; bakanzura ko ufite intanga nkeya.
Kuba intanga zitinyeganyeza neza (Asthenospermia)
Kugira ngo umugabo atere inda bisaba ko intanga zikora urugendo rwo kuva aho zasohorewe zikazamuka mu mura zijya guhura n’intangangore. Iyo rero zifite umuvuduko mucye cyane, cyangwa nta na mucye zifitiye ntabwo zibasha guhura n’intangangore. Byibuze kugirango ube watera inda bisaba ko 60% by’intanga usohora ziba zigenda neza kandi ku muvuduko ukwiye. Uwo muvuduko ntugomba kuba munsi ya 56.44µm/s (µm imwe ni 1/1000 cya mm imwe). Ubwo ni nka 20.3cm mu isaha.
Ubumuga bw’intanga
Ubumuga bw’intanga ni igihe zidateye ku buryo nyabwo. Akenshi intanga ifite ubumuga ishobora kuba ifite imitwe 2, imirizo 2 se, kuba nta gice cyo hagati zifite, n’ubundi bumuga bunyuranye.
KUGIRANGO UBYARE BISABA KO BYIBUZE 60% ZIBA ZITEYE NEZA.





