FERWAFA yanyomoje amakuru y'ubusumbane mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi
FERWAFA yanyomoje amakuru y'ubusumbane mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryanyomoje amakuru yavugaga ko hari ubusumbane mu bakinnyi bakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2026, mu masaha y'igitondo nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo urwa X yahoze ari Twitter hatangiye gucicikana amakuru avuga ko hari bamwe mu bakinnyi bitabwaho cyane mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.
Abanditse ubwo butumwa bavugaga ko hari abakinnyi bakinira Amavubi baturutse mu bihugu by'amahanga bakaza bahabwa amatike ahenze cyane ahabwa imiryango yabo iza kubashyigikira ku mikino yabo nyamara ngo abakina mu gihugu imbere bagahabwa imyanya ihendutse cyane.
Mu bindi byavuzwe n'uko hari abakinnyi basezererwa mu mwiherero bagasohorwa muri Hotel bacumbikirwa mo mu masaha y'ijoro nabyo bikagaragara nabi bityo ibyo byakosorwa.
Urutonde rw'abakinnyi bakomeje bazakina muri FIFA Series2026 mu ikipe y'igihugu Amavubi
Nyuma yo kubona ayo makuru, FERWAFA yaje kunyomoza ayo makuru ivuga ko abakinnyi bose bitabwaho bingana ndetse ko Staff n'abandi bahawe amatike yo mu bwoko bumwe bisobanuye ko andi makuru avugwa ari ibihuha.
Abakinnyi babiri basezerewe bakina mu Rwanda ni Niyongira Patience wa Police FC na Ruboneka Bosco ukinira ikipe ya APR FC.
Abasezerewe bakina hanze y'u Rwanda ni:
Nshuti Innocent ukinira Al Wefaq Ajdabia yo muri Libya wagize ikibazo cy’imvune, Niyo David ukinira NK Veres Rivne FC yo mu gihugu cya Ukraine na Ndayishimiye Matteo Karl wa KVC Wilrijk yo mu Bubiligi.
Kwizera Olivier yatoranyijwe mu bakinnyi bashimwe na Stephen Constantine






