Gakenke: Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo bavuga ko babujijwe korora amatungo magufi barataka

Jun 10, 2024 - 01:06
 0
Gakenke: Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo bavuga ko babujijwe korora amatungo magufi barataka

Gakenke: Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo bavuga ko babujijwe korora amatungo magufi barataka

Jun 10, 2024 - 01:06

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyundo uherereye mu Kagari ka Rutenderi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, baravuga ko bazahajwe n’ubukene nyuma yuko babujijwe korora amatungo magufi.

Bamwe mu batujwe muri uwo Mudugudu w’icyitegererezo baganiriye na BTN TV , bavuga ko aya matungo magufi babujijwe korora ,bari bayitezeho kubabera inzira yo kwikura mu bukene.

Umwe mu batujwe muri uwo Mudugudu yagize ati" Mudukorere ubuvugizi twemererwe korora amatungo magufi kuko tuyakeneyeho byinshi, ntawapfa kubona ubwisungane mu kwivuza Mituweli ahingira 1000 Frw, yaba ifumbire, kororoka tukayabonamo amafaranga,...".

Aba baturage bavuga ko hari bamwe mu batujwe muri uwo Mudugudu w’icyitegererezo bahawe inka ariko bagenzi babo ntibazihabwa,banavuga ko Kubona ifumbire bibagora bagasaba ko ubuyobozi kubemerera gutunga amatungo magufi kugira ngo abafashe kwikemurira ibibazo bibugarije.

Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yavuze ko Icyo kibazo atakizi ariko akavuga ko azasura abatujwe muri uwo Mudugudu kugira ngo yumve ibyifuzo byabo.

Agira ati" Icyo kibazo ntacyo narinzi kuko sindasura uwo mudugudu cyakora ngiye kuhasura ku buryo dukurikirana ibibazo n’ibyifuzo by’abawutuye".

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501