GASABO: Polisi yafashe abajujubyaga abaturage

Jul 24, 2025 - 13:36
 0
GASABO: Polisi yafashe abajujubyaga abaturage

GASABO: Polisi yafashe abajujubyaga abaturage

Jul 24, 2025 - 13:36

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigaki, mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho kuba inyuma y’ubujura bwo mu ngo bari barazengereje abaturage.

Aba bafashwe tariki ya 24 Nyakanga 2025, bafatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye UMUSEKE dukesha iyinkuru  ko abafashwe bakurikiranweho ubujura bwo kwiba abaturage mu ngo bakabiba bimwe mu bikoresho byo munzu.

Ati “Bafashwe nyuma yaho abaturage batuye muri iyi mirenge bagaragarije ikibazo cy’abajura babiba babanje gutobora inzu.”

Muri barindwi bafashwe harimo abagabo batatu bafatiwe mu Murenge wa Ndera mu Kagali ka Rudashya, Umudugudu wa Nyakagezi, nyuma yaho bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kugira uruhare mu kwiba ibikoresho by’amagare amakarito umunani yibwe muri Duabi Port, mu minsi ishize agafatirwa aho batuye ariko bagahita batoroka, bakaba bari bamaze iminsi bashakishwa.

CIP Wellars ati ” Mu murenge wa Rutunga mu Kagali ka Kabariza, Umudugudu wa Kabariza Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafashe abasore bane , nyuma y’uko abaturage batanze amakuru y’uko aba basore barara biba mu ngo z’abaturage ibikoresho byo munzu.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera na Rutunga.

Yavuze ko Polisi y’ u Rwanda iburira umuntu wese wumva ko azatungwa n’iby’abandi, ko agomba guhindura imyumvire agashaka ibyo akora.

Ati” Ubujura ntabwo bwaguhira, ntabwo bwagutunga, uziba ufatwe ufungwe bityo udindire mu iterambere, inzego z’umutekano zarabahagurukiye muhindure imyumvire mukore kuko ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.”

Yashimiye kandi abaturage batanga amakuru abajura bagafatwa.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849