Gasabo: Umugabo yafunzwe nyuma yo gushaka kuroga umugore we
Gasabo: Umugabo yafunzwe nyuma yo gushaka kuroga umugore we
Mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, haravugwa umugabo wajyanywe imbere y’ubutabera nyuma yo gukekwaho kugerageza kuroga umugore we mu biryo.
Ibyo byabaye ku wa 4 Kanama 2025, ubwo umugore we yari amaze guteka kawunga amubwira ko atari bumugaburire kubera ko atajya ahaha. Ngo umugabo yahise amubwira amagambo yuje agahinda ko natamugaburira harapfa umuntu.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo umugore yari yinjiye mu nzu, umugabo yafashe umuti wica imbeba awusuka mu nkono. Umugore abonye ibyo byabaye ahita atabaza.
Uwo mugabo yagerageje kumena kawunga yari yashyizemo uwo muti, ariko inzego zabashije gufata isashe n’umwuko byakoreshejwe, byose byoherezwa gupimishwa muri Rwanda Forensic Institute (RFI).
Uyu mugabo ubu ari gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwamaze kumuregera Urukiko Rw’ibanze rwa Gasabo.
N’ubwo akekwaho ubu bugambanyi, we aracyahakana icyaha, akavuga ko atigeze ashyira uburozi mu biryo, ahubwo ko yashyizemo ivu gusa.







