Gatabazi JMV yongeye kugaruka mu Buyobozi
Gatabazi JMV yongeye kugaruka mu Buyobozi
Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze mu Ngabo.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Imyanzuro y’iyi Nama y’Abaminisitiri, yemeje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ari umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare, iyobowe na Nyirahabineza Valerie, mu gihe Visi Perezida wa yo yagizwe Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza.
Tariki ya 15 Werurwe 2021, ni bwo Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ariko aza gukurwa kuri uwo mwanya tariki ya 10 Ugushyingo 2022.
Icyakora, Perezida Paul Kagame mu minsi yari yabanje, yari yatunze agatoki abayobozi bagaragaweho amakosa arimo gukoresha imyanya barimo bagashyira igitutu ku bandi, mu nyungu zabo bwite. Muri abo bayobozi haje kugarukamo na Gatabazi.
Icyo gihe nta bwo bwari ubwa mbere Gatabazi agaragaraho amakosa nk’aya ariko akayasabira imbabazi, ndetse akazihabwa.
Mu 2020 ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahagaritswe mu mirimo kuko hari “ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.
Yaje kubabarirwa anahabwa inshingano nshya, agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mbere y’uko Gatabazi agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Werurwe 2021, avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Icyo gihe yasimbuye Prof Shyaka Anastase. Mbere ya ho, yari umudepite.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







