Gatsibo: Basabwa ikiziriko mbere yo kuguha girinka

Aug 6, 2025 - 02:24
 0
Gatsibo: Basabwa ikiziriko mbere yo kuguha girinka

Gatsibo: Basabwa ikiziriko mbere yo kuguha girinka

Aug 6, 2025 - 02:24

Mu karere ka Gatsibo abaturage bahangayokishijwe n'amafaranga bita ay'ikiziriko basabwa mbere yo guhabwa Girinka

Ni mu mudugudu wa nyagatabire Akagari ka bushobora umurenge wa Remera ho mukarere ka gatsibo aho  abaturage bakunze kuvuga ko kugirango uhabwe girinka bikunze kuba ari ibintu bigoye cyane.

Aho aba baturage baturage bakomeza bavuga ko umuntu udafite amafaranga adashobora guhabwa girinka kuko ngo kugirango uyibone bisaba ko ugomba kuba hari icyo watanze nk'amafaranga bakunze kwita ay'ikiziriko aho aba baturage bavugako byibura kugirango uyihabwe bisaba ko ugomba kubanza gutanga ibihumbi mirongo ine bya mafaranga yu Rwanda.

Aho aba baturage bavuga ko ayo amafaranga agomba guhabwa umukuru w'umudugudu ubundi akayagabana na gitifu ndetse nushinzwe amatungo ariwe veterineri.

Aba baturage basobanura agahinda kabo umwe muri bo yagize ati"natomboye inka maze njya kuyifata mpageze bambaza niba mfite ikizoriko nanjye nti ndagifite bati kizane kuko nari nazanye ikiziriko gisanzwe nkiberetse bati oya ikiziriko ntago ari icyo.

Iki kibazo kandi hiyongeraho no kuba girinka zikunze kugurishwa bigizwemo uruhare n'abayobozi b'inzego zibanze babana nazo umunsi ku wundi.

Aba baturage kandi bavugako ibi bidindiza iterambere rya gahunda ya girinka mu mudugudu wabo kuko ngo bituma hari abatazibona kandi babikwiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Remera ubwo yaganiraga w'itangazamakuru yavuze ko bahora basaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mugihe habayeho amanyanga nkayo.

Kuba abakwiye guhabwa inka ntibazihabwe kuberako hari icyo batswe cyangwa kuba hari izihari zikaba zagurishwa nibidindiza iterambere ryaba baturage muri rusange  

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089