Gen David Sejusa ashyigikiye ko u Rwanda rufasha M23
Gen David Sejusa ashyigikiye ko u Rwanda rufasha M23
Gen (Rtd) David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za Uganda, yagaragaje ko ashyigikiye kuba u Rwanda rwaha ubufasha umutwe wa M23 bijyanye no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yarinjije mu ngabo zayo abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Ibihugu bitandukanye birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa bimaze iminsi bishyira igitutu ku Rwanda, birusaba "guhagarika ubufasha kuri M23 ndetse no kuvana Ingabo zarwo ku butaka bwa RDC".
Congo Kinshasa imaze imyaka irenga ibiri ihanganye n’uriya mutwe ivuga ko ushyigikiwe na leta y’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ku rundi ruhande yakunze kunenga ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bikomeje kuyotsa igitutu, ikabishinja "uburyarya no kwirengagiza intandaro nyayo y’amakimbirane amaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa RDC".
Kigali yakunze kwitsa cyane kuri FDLR, umutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu usigaye ukoranira bya hafi n’Ingabo za RDC.
Kigali ishinja Kinshasa kuba yarahisemo kwiyegereza uyu mutwe ngo bafatanye "gutera u Rwanda no kuvanaho ubutegetsi bwarwo ku mbaraga".
Ku bwa Gen David Sejusa, kuba hari abakomeje kugaragaza FDLR nk’idateje ikibazo ku Rwanda nyamara yaramaze kwinjizwa mu ngabo za Congo ni ubucucu; ibyo aheraho agaragaza ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gufata uriya mutwe nk’ikibazo kuri rwo.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: "Kubwira u Rwanda kwirengagiza kuba FDLR iriho n’ibikorwa byayo ni ubucucu, by’umwihariko mu gihe yinjijwe mu ngabo za Congo. Ndatekereza u Rwanda ruzi ihame ry’aba-Anglo-Saxon (Abadage bakomokaga mu Bwongereza mu kinyejana cya gatanu) ry’uko niba umuntu runaka yemerewe gukora ikintu, undi na we aba abyemerewe".
Ni Sejusa wunzemo kuba RDC ikorana na FDLR bisobanuye ko u Rwanda na rwo rufite uburenganzira bwo gukorana na M23.





