Gicumbi: Urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi bw’inanasi zihanganira imihindagurikire y’ibihe

Jan 20, 2026 - 19:21
 0
Gicumbi: Urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi bw’inanasi zihanganira imihindagurikire y’ibihe

Gicumbi: Urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi bw’inanasi zihanganira imihindagurikire y’ibihe

Jan 20, 2026 - 19:21

Urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi rukunze kuvugwaho ubuhinzi bw’icyayi, Ikawa , ibirayi n’ ibitunguru gusa, ariko kuri ubu bavuga batangiye kwinjira mu buhinzi bw’inanasi z’ubwoko bwihariye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi urebesheje amaso ubona ko bageze ku rwego rushimishije.

Bavuga ko bamaze kumenya uko inanasi zihingwa ku musozi kandi bigakorwa hifashishijwe ibiti bya Greveria zigira uruhare runini mu gufata ubutaka, bakabikora baca imirwanyasuri, ndetse no guhitamo imbuto igezweho itagomba kubangamirwa n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu bihe by’imvura.

Ku wa 20 Mutarama 2026 nibwo Umunyamakuru wa Green Africa yasuye urubyiruko rukorera mu Murenge wa Muko Akagari ka Mwendo asanga imishinga yo guhinga inanasiurubyiruko rwatangije muri 2022 igeze kure, dore ko batangiye batera ingemwe 400 gusa kuri ubu basarura toni z’inanasi kandi bikabafasha guhemba abakozi bakoresha.

Urubyiruko ruvuga ko rwihebeye ubuhinzi bw’inanasi rurasaba kurushaho kwegerwa mu isibo .

Muragijimana Cedric avuga ko yatangiye ubuhinzi bw’inanasi muri 2022 ahereye ku inanasi 400 bakodesha umurima, gusa kuri ubu bageze ku bihumbi 20 ndetse bagemura inanasi mu mahoteri n’ahandi hatandukanye.

Usibye guhinga inanasi gusa, bamaze kumenya uburyo bwo kuzikoramo Umutobe (Jus) ndetse izindi bakazikoramo amandazi aryoshye kandi atarangwamo isukari nyinshi.

Yagize Ati:” Twatangiye mu buryo bwo kwihangira imirimo mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, twakodeshaga ubutaka ku gishoro gicyeya ariko byagezaho twagura umurima wo kuzihingaho, ndetse twafashijwe no kubona imashini itunganya umutobe ku buryo zimwe zikorwamo Jus izindi tukazikoramo amandazi akundwa cyane”.

yongeraho ko bagifite imbogamizi zo kubona imashini itunganya umutobe mwinshi kuko iyo bafite bababwiye ko ku isoko igura ibihumbi 500, Kandi icyifuzo cyabo ari ukubona imashini igura Miliyoni Esheshatu kuko ariyo yabasha gutunganya umutobe mwinshi bakagemura ku isoko ndetse byaba ngombwa bakazagera ku nzozi zo gukora amacupa cyangwa ibikombe byo gupfunyikamo.

Bahinga mu cyibaya bise Vision Valley bitewe n’intumbero bafite yo kuzagera ku ruganda rufite intumbero.

Ndizeye Vital uvuka mu Kagari ka Cyamuhinda mu Murenge wa Muko nawe ashimangira ko biyemeje gukura amaboko mu mufuka bagakora iyo bwabaga hagamijwe guhindura imyumvire ya bagenzi babo bakunda kuvuga ko akazi kabuze, ndetse bamwe bakavuga ko badashobora kujya mu mirima bategereje guhembwa imishahara ijyanye n’amashuri bize kuko guhinga bamwe usanga barabihariye.abakuze gusa

Uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Basesayose Telesphole avuga ko gusura ibikorwa by’urubyiruko babikoze hagamijwe gukurikirana aho imihigo igeze mu masibo atandukanye bakoreramo, ariko bakamenya n’aho bagifite imbogamizi ngo bafatanye kwishakamo ibisubizo.

Agira Ati:” Ikigamijwe ni gahunda twise” Rubyiruko Duhurire mu isibo ” tugamije kureba aho ibikorwa byacu bigeze no gufatanya kumenya ahari imbogamizi ngo tubicyemure”.

Urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi ruherutse gutwara igikombe cyo kwesa imihigo ku rwego rw’igihugu, rugera ku bihumbi 124.259 rukorera Mirenge 21, Utugari 109 , imidugugu 630 n’amasibo 5501, biyemeje gukurikirana aho ibikorwa byabo bigeze ngo bafatanye kwesa imihigo bahereye mu isibo.

Urubyiruko rwiyemeje ubuhinzi bw’inanasi butabangamira ibidukikije

Bahinga inanasi mu murima uteyemo ibiti bya Greveria

Inanasi bahinga babashije gukuramo umutobe n’amandazi

Basesayose Telesphole uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure