Gicumbi:Abaturage barakangurirwa gutanga amakuru ku bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bugira ingaruka ku bidukikije

Jul 21, 2025 - 08:53
 0
Gicumbi:Abaturage  barakangurirwa gutanga amakuru ku bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bugira ingaruka ku bidukikije

Gicumbi:Abaturage barakangurirwa gutanga amakuru ku bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bugira ingaruka ku bidukikije

Jul 21, 2025 - 08:53

Mu bukangurambaga bwabereye mu mirenge 5 y’Akarere ka Gicumbi mu bijyanye no kwirinda no gutanga amakuru ndetse no gusobanukirwa ibihano bihabwa abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwangiriza ibidukikije,abaturage basabwe gutinyuka bityo bakajya batanga amakuru ku hakorerwa iyo mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri butemewe.

Mukeshimana Anne Marie, ni umwe mu baturage bitabiriye ubu bukangurambaga bwakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kubufatanye n’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda, kubijyanye no gusobanurira abaturage amategeko n’amabwiriza agenga Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko hari byinshi atarasobanukiwe yungutse.

Ati:” Turashimira cyane Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwaje kudusobanurira amategeko n’amabwiriza agenga Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri ndetse n’ibihano bihabwa utubahiriye ayo mategeko, mu by’ukuri nge ntabwo narimbisobanukiwe, kuko n’umuntu yajyaga kubaka akagenda agacukura umucanga uko yiboneye, ariko nabyo naje gusobanukirwa ko niba ukeneye umucanga wo kubakisha ari byiza kubanza kwaka uburenganzira ndetse n’icyemezo cyo kuwucukura.”

Akomeza agira ati:” Ntabwo nitaga kuba natanga amakuru kuhantu hakorerwa bene ubwo bucukuzi kuko sinari nzi ko byangiza ibidukikije nanjye bikaba byangiraho ingaruka, twabisobanuriwe Kandi batumaze impunge ko iyo umuntu atanze amakuru abikirwa ibanga, icyo ngiye gukora abo nzabona bakora ibikorwa nk’ibyo bitemewe kandi twarigishijwe ngiye kujya ntangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije, twirinda impanuka ziterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bushobora no kuba nyirabayazana  w’imihindagurikire y’ikirere.”

Kuradusenge Alphonse nawe avuga ko batari bazi ko gucukura amabuye y’agaciro ndetse n’imicanga mu mirima y’abaturage ntabyangombwa ababukora bafite ari icyaha gihanwa n’amategeko  akaba yasobanukiwe neza bityo bakaba bagiye kuba imboni ya Leta mu gutanga amakuru.

Ati:”Ukuntu twari tubizi, twabonaga abantu bacukura imicanga tukumva ko babikora mu buryo buribwo, ariko tumenyeko bishobora guteza impanuka k’u bana bakaba bagwa muri ibyo byobo, wasangaga ahubwo abaturage aritwe tugiye gukora imiganda yo gusiba ibyo byobo kandi ababikoze ntacyo bibabwiye barariye n’amafaranga  bityo rero dufashe ingamba zo kujya dutangira amakuru ku gihe kugira ngo uwabikoze ntasibanganye ibyo byobo ahanwe n’amategeko.”

Akomeza avuga ko kuba hari ibihano bihabwa abakora bene ubwo bucukuzi butemewe ari byiza ngo kuko kubwira umuntu mu magambo nta bihano ntacyo bihindura ariko ibyo bihano kuba bihari niba barabibwiwe bakabirengaho  abaturage bgomba gutanga amakuru bagakurikiranwa.

Ntirenganya Jean Claude umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, agaragaza ishusho ubu bukangurambaga bubasigiye

Ati:” Icyigaragara cyo abaturage bari bakeneye kumenya no gusobanukirwa uko ubwo bucukuzi bukorwa ndetse n’ibihano bihabwa abarenze ku mategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri kariyeri, hari n’abakora ubu bucukuzi bafite impushya hari aho wasangaga bateshuka ku nshingano zabo ariko kuba baganirijwe, umusaruro turawizeye kugira ngo buri wese ahashye ubucukuzi butemewe.”

Akomeza y’ibutsa abakora ubucukuzi ko ababukora ntibasibanganye ibyobo byaho barangije gucukura amabuye hari ibihano biteganyijwe, arinaho ahera asaba abaturage kujya batanga amakuru kuko aribo bifitiye inyungu.

Jean Damour Bagirijabo, umukozi uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi mu kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda RMB, avuga ko hari abaturage bumvaga ko niba abonye amabuye y’agaciro mu isambu ye aba yemerewe kuyacukura ariko ngo basobanukiwe uko bikorwa.

Ati:” Hari bamwe mu baturage bari baziko iyo abonye amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri mu isambu ye aba yemerewe kuyacukura ariko ubu basobanukiwe ko batazongera kubikora, ahubwo ubonye amabuye y’agaciro mu isambu ye azajya abimenyesha ubuyobozi ndetse akaba yapigana nk’abandi bose yabona ibyangombwa akabona kuyacukura.”

Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda riteganya ko ufashwe akora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntasibe ibyobo ahanishwa gutanga amande hagati ya Miliyoni 5-10 ni mugihe muri kariyeri ahanishwa amande y’ibihumbi 500000.

   Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure