Gicumbi: Bizihije umunsi mpuzamahanga w'Urubyiruko
Gicumbi: Bizihije umunsi mpuzamahanga w'Urubyiruko
ku wa 13/08/2025 , mu mirenge yose n'utugari twose bigize Akarere ka Gicumbi hizihihijwe umunsi mpuzamahanga w'Urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti Kubaka ubushobozi bw'urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye.
Ku rwego rw'Akarere ka Gicumbi uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Ruvune. Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana MBONYINTWARI JMV wari kumwe n'umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza mu Karere ka gicumbi Madamu UWAMAHORO Donatille n'umuyobozi w'ishami ry'ibikorwa remezo Bwana NTEZIRYAYO Alphonse. Hari kandi n'abahagarariye inzego z'urubyiruko.
Ikiganiro kijyanye n'insaganyamatsiko cyatanzwe na Bwana MUGARURA Michel, Umuyobozi wa Collège de Rebero.
Ijambo ry'umushyitsi mukuru ryibanze ku ngingo zirimo, Gushimira ubuyobozi bw'igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, ku bwo kuzirikana urubyiruko muri gahunda zinyuranye z'iterambere, Uruhare rw'urubyiruko mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, Kwitabira gahunda yo guhanga umurimo n'ibikorwa bitanga akazi, kuvana amaboko mu mifuka bagakora hagamijwe kwikura mu bukene, Kurinda ibyagezweho, Kwitabira ibikorwa by'icyumweru cy'urubyiruko n'ibikorwa by'intore mu biruhuko,Gukorera ku mihigo, Kwitwara neza birinda ibiyobyabwenge n'ingeso mbi
Ibirori byasojwe n'umupira w'amaguru wahuje utugari tw'Amajyauguru n'utw'Amajyepfo y'Umurenge wa Ruvune.
Umukino warangiye zone y'Amajyaruguru itsinze iy'Amajyepfo 2-1
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







