Gitagata: Abana batsinze bahawe amahirwe yo gukomeza amasomo

Sep 10, 2025 - 01:04
 0
Gitagata: Abana batsinze bahawe amahirwe yo gukomeza amasomo

Gitagata: Abana batsinze bahawe amahirwe yo gukomeza amasomo

Sep 10, 2025 - 01:04

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangaje ko abana batandatu bagororerwaga i Gitagata batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza babonye ubishyurira amashuri yisumbuye.

Aba bana bitwaye neza mu bizamini bya Leta bari mu barenga 400 bagororerwaga muri icyo kigo, aho bafashwa kongera kwisanga mu buzima busanzwe harimo no gusubizwa mu ishuri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, Sheikh Bihame Hassan, yavuze ko iyo bakiriye abana bato bavuye mu mihanda babafasha kongera gusubira ku ishuri no kubasubiza mu miryango.

Yavuze ko amakimbirane yo mu ngo ari mu bikunze kugaragara cyane nk’impamvu ituma abana bato bajya mu kwibera mu muhanda, ababyeyi batoza abana umuco wo gusabiriza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Yavuze ko ibyo byose bituma kwiga bihagarara, umwana ahita ava mu ishuri cyangwa ababyeyi ntibamushyiremo. 

Yakomeje avuga ko aba bana babanza kumara igihe bari mu ishuri, bakanabigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda kugira ngo babashe kwiga no guhinduka mu miterere y’ibyo babagamo umunsi ku wundi.

Yongeyeho ko hari abarimu babiri bafasha abana baba muri icyo kigo gusubira mu masomo ndetse bakanafasha abatazi gusoma no kwandika kugira ngo bazahave nibura bashobora gusoma no kwandika.

Yagaragaje ko abana bagororwa bahabwa amahirwe yo kwiga kuko baba ari abahanga ahubwo baravukijwe amahirwe yo kwiga kubera impamvu zinyuranye zirimo amikoro make n’ubuzererezi.

Mu mwaka wa 2024/2020 w’amashuri, abanyeshuri barindwi bari i Gitagata bakoze ibizamini muri bo batandatu barabitsinda.

Binyuze mu mikoranire ya NRS n’indi miryango abo banyeshuri babonye ababishyurira amashuri aho bagiye kwiga mu kigo cya SOS Kayonza.

Yanagaragaje ko muri abo bana usanga harimo abaturuka mu miryango itishoboye, abo imiryango yabo iba yaratereranye ariko bafite ubushake bwo kwiga n’abandi.

Kugeza ubu i Gitagata hari kugororerwa abana bagera kuri 300 bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ubuzererezi n’urugomo.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849