Gloria Mukamabano wa RBA yasezeye

Feb 26, 2026 - 18:30
 0
Gloria Mukamabano wa RBA yasezeye

Gloria Mukamabano wa RBA yasezeye

Feb 26, 2026 - 18:30

Umunyamakuru Gloria Mukamabano , wari umaze imyaka icyenda mu Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yasezeye.

Amakuru avuga ko yasezeye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026, ashimira abantu bose yakoranye na bo .

Ntabwo hahise hamenyekana indi mirimo agiye kuyikomerezamo .

Mukamabano Gloria ni umwe mu banyamakuru b’abagore bazwi cyane mu Rwanda, akaba yaramenyekanye kubera gusoma amakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ndetse no gutegurana ubuhanga ibiganiro bitandukanye .

Yabaye icyamamare kubera gusoma neza no gutunganya amakuru ya Televiziyo , Gusesengura politiki mpuzamahanga, ndetse n’uburyo yayoboranaga ubuhanga ibiganiro mpaka.

By’umwihariko , yakunzwe cyane ubwo yasomaga amakuru ari kumwe n’umunyamakuru Paul Rutikanga, bombi ba RBA.

Mukamabano yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (National University of Rwanda – NUR), ubu isigaye yitwa University of Rwanda (UR), mu ishami ry’Itangazamakuru n’Isakazabumenyi (Journalism and Communication) .

Usibye RBA, yakoreye Radio TV10 , Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa aho bakoranaga bya hafi atari umukozi uhoraho.

Mukamabano asezeye nyuma ya’bandi banyamakuru b’abahanga nka Jean Pierre Kagabo, Uwera Jean Maurice wagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Kareba Andrew, n’abandi .

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure