Gogo wamamaye mu ndirimbo "Blood Of Jesus" yitabye Imana, hakekwa indwara y’umutima

Sep 4, 2025 - 03:48
 1
Gogo wamamaye mu ndirimbo "Blood Of Jesus" yitabye Imana, hakekwa indwara y’umutima

Gogo wamamaye mu ndirimbo "Blood Of Jesus" yitabye Imana, hakekwa indwara y’umutima

Sep 4, 2025 - 03:48

Gloriose Musabyimana wamenyekanye nka Gogo akaba yari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yamamaye mu ndirimbo "Blood of Jesus", yitabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Gogo. Amakuru avuga ko yaguye muri Uganda aho yari amaze iminsi mu bikorwa by'ivugabutumwa. Icyakora icyateye urupfu rwe ntabwo kiramenyekana, gusa bivugwa ko yari arwaye indwara y'umutima.

Bikem wa Yesu wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo, yemeje urupfu rwa Gogo. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati "R.I.P Gogo. Mbega inkuru [mbi], Mana nkomereza umutima". Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo yari yatumiwemo birimo n'icyabereye mu rusengero rwa Pastor Wilson Bugembe.

Gogo yavutse mu 1989, avukira i Rwamagana mu  Ntara y'Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto. Kuva mu 2024 nibwo yamenyekanye mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo "Blood of Jesus" yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kugera aho isubirwamo n'abanyamuziki bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com