Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda yafunzwe
Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda yafunzwe
Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwambuye uburenganzira bwo gukora Impuzamatorero Grace Room Ministries rya Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
Itangazo rya RGB rivuga ko Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, bihabanye n’ibikorwa n’intego zayo nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.
RGB ivuga ko imiryango yose yanditswe, isabwa gukora ibikorwa bijyanye n’intego zayo kandi ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru yagaragajwe mu gihe cy’iyandikwa.
Gukora ibikorwa binyuranye n’ibyasabiwe uburenganzira, bituma hafatwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, harimo no kwamburwa icyangombwa cy’iyandikwa cyangwa cy’ubuzimagatozi igihe bibaye ngombwa.
RGB iti “imiryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba guha agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyi miryango.”
“Igikorwa cyo kugenzura ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa kizakomeza mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano no gukurikiza amategeko mu miryango ishingiye ku myemerere.”
Grace Room Ministries iyoborwa na Pasiteri Julienne Kabirigi Kabanda, ikorera i Nyarutarama. Ni rimwe mu matorero afite abantu benshi muri iki gihe ndetse hashize iminsi rikora ibitaramo muri BK Arena bikitabirwa n’abantu benshi.
Twagerageje kuvugisha Pasiteri Kabanda ku murongo wa telefoni ariko ntiyabasha kwitaba.
Pasiteri Julienne Kabanda yakunze kuvuga ko mu 2018 aribwo yagize iyerekwa ryatumye atangiza Grace Room Ministries ifite intego z’uko mu myaka irindwi izaba yarafashije abagera kuri miliyoni ebyiri kwakira Kirisitu Yesu no gufasha abababaye.







