Gusomana rimwe byamubereye inzira ijya muri gereza akatirwa imyaka myinshi
Gusomana rimwe byamubereye inzira ijya muri gereza akatirwa imyaka myinshi
Luis Rubiales wari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru arasabirwa gufungwa imyaka 2.5 ku cyaha cyo gusoma umukinnyi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’Abagore. Ibyo byabaye ubwo ikipe y’Igihugu cye yari imaze kwegukana icyo gikombe.
Abashinjacyaha mu gihugu cya Espagne basaba ko uwahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’iki gihugu afungwa imyaka ibiri n’igice, inyuma yo gusoma umukinyi w’umugore batabyumvikanye igihe Espagne itsindira igikombe cy’isi.
Luis Rubiales ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina inyuma yo gufata Jenni Hermoso akamusoma ku munwa muri Kanama (8) umwaka ushize wa 2023.
Hermoso n’abakinyi bagenzi be bavuga ko yamusomye atabishaka kandi ko yamusuzuguje.
Byabaye ngombwa ko Rubiales yegura ku mirimo yo kuyobora iryo shyirahamwe, ariko ibyo aregwa byose arabihakana.
Rubiales yabanje guhagarikwa by’agateganyo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, imbere yo kwegura nk’umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Espagne.
Mu kwa mbere, Fifa yagumijeho igihano cyari cyahawe Rubiales cyo guhagarikwa gukora ibikorwa bijyanye n’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itatu nyuma y’aho ajuririye.
Vilda – umutoza wagejeje ikipe ya Espagne y’abagore ku ntsinzi y’igikombe cy’umupira w’amaguru ku isi akongera akaba n’inshuti ya Rubiales, na we yarirukanywe muri Nzeri kubera ukutumvikana kuri ibi byabaye, ariko akaba yarahise abona akazi ko gutoza ikipe ya Maroc mu Ukwakira (10) 2023.
Nk’uko biri mu nyandiko y’urukiko rwabonywe n’ibiro ntaramakuru Reuters, umushinjacyaha Marta Durantez ashinja Rubiales icyaha kimwe cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ikindi kimwe cyo gutera ubwoba kubera ibyo yakoze mu gusoma uyo mugore.
Iby byaha bihanishwa gufungwa umwaka umwe hamwe n’amezi 18 uko bikurikirana.
Umushinjacyaha Durantez ashinja kandi Jorge Vilda wahoze ari umutoza w’ikipe y’Igihugu w’Abagore, Albert Luque, Ruben Rivera Bose bashinjwa guhishira umuyobozi w’ishyirahamwe ryabo.







