Guverinoma yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo waguye mu muvundo wabereye i Rubavu ahabereye umuhango wo kwiyamamaza
Guverinoma yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo waguye mu muvundo wabereye i Rubavu ahabereye umuhango wo kwiyamamaza
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ubwo abantu basohokaga mu marembo yo kuri Site ya Gisa, habaye umuvundo wakomerekeyemo abandi 37 barimo kwitabwaho n’abaganga.





