Hari igihugu cyashyizeho itegeko rishya ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18

Jul 3, 2024 - 11:05
 0
Hari igihugu cyashyizeho itegeko rishya ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18

Hari igihugu cyashyizeho itegeko rishya ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18

Jul 3, 2024 - 11:05

Sierra Leone yashyizeho itegeko rishya ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18. Ni itegeko ryashyizweho umukono na Perezida, Julius Maada Bio, mu birori byabaye kuwa 2 Nyakanga 2024.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uzashyingira umukobwa utarageza imyaka 18 azahanishwa igifungo cy’imyaka nibura 15 cyangwa agacibwa ihazabu ingana n’amadolari 4,000 cyangwa byombi.

Khadijatu Barrie, umunyeshuri muri kaminuza, ashyigikiye iri tegeko rishya kuko mukuru we yashyingiwe afite imyaka 14. Yifuzaga ko iri tegeko riza mbere kugira ngo ririnde mukuru we n’abandi bakobwa.

Ibintu avuga ko na we byamubayeho ubwo yari afite imyaka icumi se agashaka kumushyingira ariko aza gutoroka iwabo.

Barrie yavuze ko abaturage bakwiriye kwigishwa cyane, bakamenya ibihano bibategereje kuko hari abafata gushyingira abana batujuje imyaka y’ubukure nk’umuco.

Itegeko rishya ntirihana umubyeyi washyingiye umwana we gusa ahubwo rizajya zihana n’abitabiriye ubwo bukwe.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashimye iri tegeko rishya, bavuga ko ari intambwe ikomeye kuba ryasinywe, igisigaye akaba ari ukurishyira mu bikorwa.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461