"Hatashywe Ibibuga Bitatu Bishya bya Basketball: Intambwe Ikomeye mu Guteza Imbere Siporo"(Amafoto)

Aug 2, 2025 - 11:01
 0
"Hatashywe Ibibuga Bitatu Bishya bya Basketball: Intambwe Ikomeye mu Guteza Imbere Siporo"(Amafoto)

"Hatashywe Ibibuga Bitatu Bishya bya Basketball: Intambwe Ikomeye mu Guteza Imbere Siporo"(Amafoto)

Aug 2, 2025 - 11:01

Mu Mujyi wa Kigali, Kibagabaga, hafunguwe ndetse hatahwa ku mugaragaro ibibuga bitatu bya Basketball byubatswe mu kigo cy’amashuri cya St. Ignatius.

Ni ibibuga byatashywe ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatandatu, mu muhango warimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Masai Ujiri, umwe mu bashinze Giant of Africa, Kawhi Leonard ukinira LA Clippers muri NBA n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Ibi bibuga bitatu byatashywe, bije byiyongera ku bindi birindwi bimaze kubakwa mu Rwanda biciye mu mushinga wo kwigisha abana umukino wa Basketball, Giant of Africa. Muri rusange, ku mugabane wa Afurika hamaze kubakwa ibibuga 43 biciye muri uyu mushinga.

Mu bandi bayobozi bari bahari, ni Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball, Mugwiza Désiré ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri rya St Ignatius.

Masai Ujiri umaze gushimangira ko yabaye inshuti y’u Rwanda, yashimye Kawhi Leonard bakoranye kuri uyu mushinga ndetse yagaragaje ko na Perezida Kagame amushyigikira.

Ati “Ndashimira cyane Kawhi twafatanyije. Twari kumwe twegukana NBA mu 2019. Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuba tugeze ku kibuga cya 43. Rubyuriko, uru ni urugero rw’ibishoboka, mukomeze kugira inzozi zagutse.”

Kawhi Leonard yishimiye kugera muri Afurika ku nshuro ya mbere, ndetse asezeranya kuzagaruka agakorana umwiherero n’abana bigishwa Basketball.

Ati “Ndashimira cyane Masai. Biratangaje ukuntu mukunda imikino. Ni inshuro yanjye ya mbere muri Afurika ariko ntabwo ari iya nyuma, ubutaha tuzabana igihe kinini. Iri shuri ryanyibukije aho nanjye nize kuko twambaraga ubururu n’umuhondo.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abanyeshuri bo muri St Ignatius n’urubyiruko rwo muri Kibagabaga kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo n’amahirwe babonye.

Ati “Turashimira buri umwe wagize uruhare kugira ngo ibi bigerweho, by’umwihariko Masai na Kawhi. Twishimira cyane ko ibi bikorwa n’Abanyafurika ubwabo.”

Yakomeje agira ati “Rubyiruko mwiyizere, ntugasuzugure imbaraga zikurimo aho waba uturuka hose. Muzakoreshe iki kibuga neza mukibyaze umusaruro kuko ni amahirwe yo kudapfusha ubusa.”

Masai Ujiri ni umugabo w’imyaka 54 uvuka muri Nigeria, abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA), afasha abana bakiri bato bo muri Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.

Uyu mushinga wa GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa mu 2014 waguye ibikorwa utangira gukorera no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849