Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yasezeranye
Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yasezeranye
Tierra Monay Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore, yasezeranye na mugenzi we w’umukobwa Amanda Thompson bamaze igihe mu rukundo.
Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo kuko muri Gicurasi 2021 nibwo Amanda yasabye Henderson kuzamubera umugore, ibintu byavugishije benshi mu Rwanda kuko hari hashize icyumweru, uyu mukinnyi avuye mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali.
Tierra Monay Henderson w’imyaka 37, avuka i Pasadena muri California. Yatangiye gukinira u Rwanda mu myaka 14 ishize nk’umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bitabajwe ngo bafashe amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.
Muri icyo Gikombe cya Afurika, Henderson yari we mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu watowe muri batanu beza b’irushanwa, aho mu mikino ine byibuze yatsindagamo amanota 20 mu mukino.





