Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yasezeranye

Jan 31, 2024 - 04:53
 0
Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yasezeranye

Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yasezeranye

Jan 31, 2024 - 04:53

Tierra Monay Henderson wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore, yasezeranye na mugenzi we w’umukobwa Amanda Thompson bamaze igihe mu rukundo.

Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo kuko muri Gicurasi 2021 nibwo Amanda yasabye Henderson kuzamubera umugore, ibintu byavugishije benshi mu Rwanda kuko hari hashize icyumweru, uyu mukinnyi avuye mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali.

Tierra Monay Henderson w’imyaka 37, avuka i Pasadena muri California. Yatangiye gukinira u Rwanda mu myaka 14 ishize nk’umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bitabajwe ngo bafashe amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.

Muri icyo Gikombe cya Afurika, Henderson yari we mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu watowe muri batanu beza b’irushanwa, aho mu mikino ine byibuze yatsindagamo amanota 20 mu mukino.

Tierra Henderson na Amanda Thompson bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
Muri Gicurasi 2021, nibwo Amanda Thompson yasabye Tierra Henderson ko babana akaramata
Amanda Thompson na Tierra Henderson baherutse gusezerana
Akanyamuneza kari kose kuri Henderson na Amanda
Henderson yabonetse mu bakinnyi batanu beza b'Igikombe cya Afurika cyabereye i Kigali mu 2021
Tierra Henderson yahoze ari Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu
Tierra Henderson n'abakobwa bamwambariye mu bukwe
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268