Huye Smart Complex Car Park umwe mu mihigo yahinduye byinshi mu Iterambere ry'Akarere
Huye Smart Complex Car Park umwe mu mihigo yahinduye byinshi mu Iterambere ry'Akarere
Gare ya Huye ikomeje kugaragaza uruhare rugaragara mu iterambere ry’akarere ka Huye, by’umwihariko mu guhanga imirimo no guteza imbere ubucuruzi n’imitwarire y’abantu n’ibintu.
Ibi byatangajwe n'umuyobozi w'akarere ka Huye Ange Sebutege mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Sebutege Ange yavuze ko iyi gare, yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2015, yabaye igikorwa cy’ingenzi cyahinduye ishusho y’umujyi wa Huye, ikaba ihuza Intara y’amajyepfo n’iy’iburengerazuba ndetse n’umujyi wa Kigali.
Ati: “Gare ya Huye ni igikorwa k’iterambere twishimira, twubakanye n’abafatanyabikorwa. ni igikorwa gifasha mu guhanga imirimo kuko hari abantu benshi bahabonera akazi, haba abakora muri gare ndetse n’abahanyura. ibi bifasha abahashinze ibikorwa by’ubucuruzi kubona abakiriya, bityo gare ikaba kimwe mu bikorwa byahinduye ishusho y’umujyi wa Huye.”
Ibi byiza ntibigarukwaho n’ubuyobozi gusa, kuko n’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu bemeza ko kubakwa kw’iyi gare kwabafashije kwikura mu bihombo bahoraga bahura nabyo mbere.
bamwe mu bashoferi baganiriye n’itangazamakuru bagize b'ati: “Mbere gare itarubakwa twaburaga aho duparika bigatuma duhomba. ubu dufite aho duparika hemewe, kandi iyo dusize imodoka zacu tuba tuzi ko ziri mu kigo kemewe kandi kizwi na Leta.”
Ku ruhande rw’abagenzi, na bo bishimira serivisi batanga, bavuga ko gare ya Huye irangwa n’isuku, ituze n’imigendekere itarangwamo akajagari. MUSHIMIYIMANA Claudette, umwe mu bagenzi, yavuze ko ashimira imikorere y’iyi gare.
Ati: “Iyo nshatse itike ndagenda nkayibona byihuse kandi nkagenda ku gihe. Ikindi nishimira ni uko ibintu byose biba ku murongo, nta kajagari gahari.”
TUYIZERE Pascal na we yavuze ko abona gare ya Huye imeze nk’iyo ku rwego mpuzamahanga kubera umutekano n’ituze birangwa mo. Ati: “Hano hari abasekirite, umutekano urizewe, nta kibazo gihari. Ni ahantu umuntu akorera mu mutuzo.”
Callixte, utangira serivisi muri gare ya Huye, yavuze ko iyi gare yabafashije kubona imibereho, anongeraho ko batanga umusoro ugira uruhare mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri.
Kugeza ubu, muri gare ya Huye hakorera sosiyete zigera kuri eshanu zitwara abantu n’ibintu, zose zikaba zihurira ku ntego yo gutanga serivisi inoze ku bagenzi. Hiyongeraho na moto zikenerwa cyane n’abagenzi.
Imibare igaragaza ko iyi gare inyurwamo n’abantu bari hagati y’ibihumbi 30 na 40 ku munsi, bikomeza kugaragaza ko ari igikorwa cy’ingenzi mu iterambere ry’akarere ka Huye n’igihugu muri rusange.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





