Ibi bisa no kwiyahura! kamwe mu turere tw’u Rwanda hari Abagabo batikoza ibyo bakoresha agakingiriz0 iyo baryamanye n’abakobwa bicuruza!

May 23, 2024 - 21:42
 0
Ibi bisa no kwiyahura!  kamwe mu turere tw’u Rwanda hari Abagabo batikoza ibyo bakoresha agakingiriz0 iyo baryamanye n’abakobwa bicuruza!

Ibi bisa no kwiyahura! kamwe mu turere tw’u Rwanda hari Abagabo batikoza ibyo bakoresha agakingiriz0 iyo baryamanye n’abakobwa bicuruza!

May 23, 2024 - 21:42

Hari bamwe mu bagabo badakozwa ibyo kwambara agakingiriz0 iyo bari mu gikorwa cyo gukora urukundo rwo mu mashuka, bakitwaza ko bitaryoshya iki gikorwa nkuko Ubuhamya bwatanzwe n’Indangamirwa (abakora uburaya) mu Karere ka Muhanga bubivuga.

.

Ibi aba bakobwa babivuze mu nama yahuje abakora Uburaya, abagabo baryamana na bagenzi babo abandi n’Umuryango Nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura virusi itera S!DA. 

Mu buhamya aba bakobwa basanzwe bakora uburaya batanze bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bagabo badakoresha akangiriz0 bagashyira imbere inyungu y’amafaranga, babasaba kugakoresha bakavuga ko ukambaye adashimisha umubiri nk’uko bisanzwe mu gihe cyo gukora urukundo rwo mu mashuka. 

Ubwo yaganiraga na UMUSEKE ducyesha iyi nkuru, umwe muri bariya bakobwa tutifuje kugaragaza isura n’amazina bye, yatangaje ko hari ibiganiro babanza gukorana n’umukiliya ushaka gukorana nawe urukundo rwo mu mashuka. 

Avuga ko amusobanurira ibyiza byo gukoresha agakingiriz0 mu gihe bari muri iki gikorwa ndetse n’ingaruka bigira ku batagakoresheje kugira ngo amahitamo afata abe ashingiye ku byo baganiriye. 

Uyu mukobwa yabwiye kiriya gitangazamakuru ati “Hari ababyumva bakagakoresha abandi bakanga, bakavuga ko babaha ikiguzi cy’amafaranga menshi.” 

Mu buhamya bwe, uyu mukobwa yakomeje avuga ko hari ubwo batumvikana n’uwanze gukoresha agakingiriz0 bagatandukana kubera iyo mpamvu. 

Ati “Hari umugabo uza ntashake gukoresha agakingiriz0 iyo utarebye kure, uhakura ubwandu cyangwa ukabwongerera umukiliya usanzwe abufite byose bisaba gushishoza.” 

Uyu mukobwa kandi yavuze ko abo badakoresha agakingiriz0 baba bashaka kwanduza uwo bagiye gukorana urukundo rwo mu mashuka. 

Ku rundi ruhande, Bizimana Jean Marie Vianney usanzwe ari umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abafite Virusi itera S!DA, avuga ko abakora urukundo rwo mu mashuka batikingiye bisa no kwiyahura. 

Bizimana Jean Marie Vianney akomeza asobanura ko ababikora bashobora guhuriramo na Virusi itera S!DA cyangwa izindi ndwara zandurira mu gukora urukundo rwo mu mashuka. 

Ubwo yaganiraga na kiriya giyangazamakuru, Bizimana Jean Marie Vianney yagize ati “Ndagira Inama abishobora mu mib0nan0 mpuzabits!na idakingiye kubireka kuko abananiwe kwifata bagomba gukoresha agakingiriz0.” 

Uyu Muryango Nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura Virusi itera S!DA uyobowe na Bizimana Jean Marie Vianney, uvuga ko hejuru ya 35% by’abakora Uburaya mu Rwanda bafite Virusi itera S!DA. 

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yamaze kurenza zimwe mu ntego Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rushinzwe kurwanya S!DA ryihaye yo kugeza serivisi z’ubuvuzi ku bafite Virusi itera S!DA mu mwaka wa 2020. 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461