Ibiganiro byari guhuza AFC/M23 na Leta ya DRC ntibikibaye!
Ibiganiro byari guhuza AFC/M23 na Leta ya DRC ntibikibaye!
Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryikuye mu biganiro byari bitegerejwe i Luanda muri Angola, byagombaga kurihuza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 18 Werurwe, 2025.
Iri huriro ryavuze ko iki cyemezo cyatewe n'ibihano byafatiwe abayobozi baryo ndetse rigaragaza ko hari imiryango mpuzamahanga iri kubangamira inzira igamije kugarura amahoro binyuze mu biganiro.
AFC/M23 yagaragaje ko ibi byemezo bikomeje guha urwaho no guharurira inzira Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi gukomeza gahunda ye y’ibikorwa bibisha bigamije gutoteza, kwica no kugirira nabi Abanye-Congo yitwa ko ayoboye.
AFC/M23 kandi yavuze imiryango mpuzamahanga idakwiriye kwirengagiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa n’abambari babwo, birimo kugaba ibitero no kurasa ibisasu ku bice bituwe n’abaturage no ku birindiro bya M23, hifashishijwe drones z’intambara za CH-4
Iti “Kuri izo mpamvu zose, ibijyanye n’ibiganiro ntibigishobotse. Ibirenze ibyo ihuriro ryacu ntirigikomeje kugira uruhare muri ibi biganiro.”
AFC/M23 yikuye muri ibi biganiro nyuma y’amasaha make iri huriro ritangaje ko ryohereza muri Angola abantu batanu bagombaga kurihagararira mu biganiro by’amahoro birihuza n’abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leta ya RDC na yo yari yemeje ko yitabira ibi biganiro. Abayihagararira bakayoborwa na Minisitiri w’Ubwikorezi, wanabaye Minisitiri w’Ingabo n’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa MLC, Jean-Pierre Bemba.
1 of 2
2 of 2.







