Ibya Angelina Jolie na Brad Pitt bikomeje kuba agaterera nzamba mu bakunzi babo
Ibya Angelina Jolie na Brad Pitt bikomeje kuba agaterera nzamba mu bakunzi babo
Angelina Jolie yategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles mu rubanza rwe na Brad Pitt rumaze igihe kinini, ko agomba guhindura amasezerano y’ibanga yari yarasinye mu myaka umunani ishize azwi nka Non-disclosure Agreements (NDAs) mu rubanza bakomeje kuburana rujyanye n’inyubako uyu mugore yagurishije yo mu Bufaransa.
Uru rubanza aba bombi bamazemo iminsi rwatangiye mu 2022, Brad Pitt yajyanye Angelina Jolie bahoze bakundana mu nkiko, amushinja kuba yaragurishije inyubako bari basangiye yitwa Château Miraval iherereye mu Bufaransa.
Brad Pitt yavuze ko bari barumvikanye ko bazagurisha iyo nzu mu gihe buri wese azabyungukiramo ariko ubu Angelina Jolie yayigurishije n’umuherwe wo mu Burusiya witwa Yuri Shefler nta bwumvikane bwabayeho. Aba bombi baguze iyi nyubako mu 2008 miliyoni 28,4$ bashaka kujyanamo abana babo ndetse banayishyiramo ubucuruzi.
Guhera mu 2016 Brad Pitt yatangiye imanza zo gushaka gatanya ye n’uwari umugore we Angelina Jolie. Uyu mugabo na Angelina Jolie bakoze ubukwe mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bari bamaze bakundana. Nyuma y’imyaka ibiri urugo rwabo ruzamo ukutumvikana buri wese ahitamo guca ukwe.





