Ibyaranze ubukwe bwa Killaman hari harimo ibyamamare bigezweho mu Rwanda[AMAFOTO]

Mar 3, 2024 - 07:09
 0
Ibyaranze ubukwe bwa Killaman hari harimo ibyamamare bigezweho mu Rwanda[AMAFOTO]

Ibyaranze ubukwe bwa Killaman hari harimo ibyamamare bigezweho mu Rwanda[AMAFOTO]

Mar 3, 2024 - 07:09

Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman yasabe anakwa Umuhoza Shemsa, mu muhango wabereye muri Romantic Garden ku Gisozi, ari naho abatumiwe bakomereje umuhango wo kwiyakira.

Ni ibirori byamaze iminsi ibiri dore ko byatangiye ku itariki 2 Werurwe bikarangira mu rukerera rwo ku itariki 3 Werurwe 2024.

Mu gihe cyo gutanga impano Killaman yahamagaye nyirakuru amwibutsa ineza yamugiriye yo kumwihanganira agakina filime, nubwo nta nyungu yakuragamo bigitangira.

Killaman yagize ati"Mukecuru ndagushimira. Namaze imyaka irenga ibiri nta mafaranga nkura mu gukina filime ariko waranyihanganiye.”

“Nagombaga kujya kuvoma amazi, nkakora imirimo yo mu rugo nk’umwuzukuru wawe nyamara warandetse njya gukina. Imyaka usigaje yose ku isi nzakwitaho, nta kintu uzifuza mpari.”

Killaman yashimiye nyirakuru amubwira ko iyo atabaho atari kuba Killaman abantu bamenye.

Yasobanuye ko yajyaga ajya gukina agataha nta n’igiceri cy’ijana none akaba yarabashije kwitunga abikesha gukina filime.

Ibirori byo kwakira abatumiwe byahaye rugari abahanzi bagezweho bataramira abashyitsi.

Symphony Band niyo yacurungiye abaririmbye bose, igicuku kinishye DJ Brianne avangira imiziki abari batumiwe kwiyakira. Abahanzi barimo; Okkama, Dany Nanone, Yvany Mpano nabo bahawe umwanya baratarama.

Killaman yakoze ubukwe bubereye ijisho, ashyigikirwa n’ababa mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko abakinnyi bo muri sinema nyarwanda bitabiriye ubutumire barimo Bamenya, Mitsutsu, Dr Nsabi, Shaffy, Zaba Missed Call, Lynda, Inkindi Aisha, Nyambo Jesca n’abandi.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06