Ibyo wamenya kubikunzwe kwibazwa kuri ‘Plastic Surgery’ kongeresha ikibuno no kongeresha amabere bikorerwa mu Rwanda- Dr Mukagaju arabisobanura
Ibyo wamenya kubikunzwe kwibazwa kuri ‘Plastic Surgery’ kongeresha ikibuno no kongeresha amabere bikorerwa mu Rwanda- Dr Mukagaju arabisobanura
Ubu aho u Rwanda rugeze ntibigisaba kujya ibwotamasimbi ugiye gushaka serivisi z’ubuvuzi kuko n’izavugwaga ko zikomeye ubu i Kigali zisigaye zitangwa nta nkomyi.
Mu bijyanye no kubaga ho u Rwanda rumaze kugera kure kuko ubu ushobora kubona serivisi zitandukanye zirimo nko kubaga ubwonko, umutima, kongerera amaraso umwana uri mu nda, gusimburiza abantu ingingo n’ibindi
Noneho aho ubuvuzi bwacu bugaragariza ko bwakataje mu gutera imbere ni uko bwarenze kuvura indwara zisanzwe gusa ahubwo noneho umuntu asigaye anafashwa kugira imiterere ashaka.
Si ubuvuzi bumenyerewe dore ko ibitaro bibukora bikiri mbarwa mu gihugu. Kubaga umuntu hagamijwe ubwiza ubu bikorerwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali n’Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe.
Kwibagisha hagamijwe ubwiza ni ibintu biri kwitabirwa cyane ku Isi kuko imibare y’umuryango wita kuri ubu buvuzi (International Society of Aesthetic Plastic Surgery), ugaragaza ko nko abarenga miliyoni 34,9 bahawe ubu buvuzi hagamijwe ubwiza, imibare yiyongereyeho 3,4% ugereranyije na 2024.
Mu Rwanda na ho biri kwitabirwa cyane kuko byibuze buri mwaka abagera ku 150 buri mwaka bibagisha hagamijwe ubwiza, icyakora ntabwo biritabirwa cyane bijyanye n’amikoro y’abantu.
Ibataro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital) byatangiye ubu buvuzi mu 2023, biherutse gutangiza icyumweru cyahariwe ubuvuzi bwo kubaga hagamije kongera ubwiza gukosora inenge n’ibindi bibazo bitandukanye ibizwi nka ‘Plastic Surgery’.
Ni icyumweru cyatanzwemo serivisi zirimo kugabanya ibinure biri mu bice by’umubiri bitandukanye, kugabanya inda, kongera amabere cyangwa kuyagabanya, kongera ikibuno, kugabanya ibinure byo ku maboko, no kwimura ibinure biri ku gice kimwe cy’umubiri bishyirwa ahandi bikenewe nko ku kibuno n’amabere.
Inzobere muri ubu buvuzi yo mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal Hospital, Dr Mukagaju Françoise, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yasobanuye zimwe muri izi serivisi, uburyo zitangwa n’ibyo abantu baba bagomba kwitaho.
Ubundi plastic Surgery ni iki?
Dr Mukagaju: Plastic Surgery ubusanzwe igizwe n’ibintu bibiri hari igice cyo guteranya ibice by’umubiri bishobora kuba byarangiritse, byaba bituretse ku mpanuka, uburyo umuntu yavutse cyangwa biturutse ku kuba yarabazwe kubera ubundi burwayi nka kanseri hanyuma tukaba twafata igice cy’umubiri kitariho tukaba twagisimbuza.
Ibyo ni igice kimwe cyitwa ‘Reconstructive surgery’. Habaho n’ikindi gice cyitwa ‘Aesthetic Surgery’ ari cyo kijyanye no kubaga umuntu hagamijwe kumugira mwiza.
Niba hari igice cy’umubiri giteye uko nyiracyo atabyifuza cyangwa se atabyishimiye kikaba cyakosorwa byaba mu buryo bwo kongera cyangwa mu buryo bwo kugabanya kugira ngo icyo gice gitere nk’uko nyiracyo abyifuza.
Bikorwa bite?
Mpereye nko ku mabere, kongera amabere no guhagarika amabere ni ibintu bijya gusa n’ibitandukanye nubwo bifite nyinshi bihuriyeho.
Kongera amabere bikorwa mu buryo bubiri ushobora kongera amabere ukoresheje umubiri wa nyirayo cyangwa ukoresheje ibindi bintu bita ‘implant’.
Aha uba wafashe akandi kandi kantu kari muri ishusho y’ibere ukagashyira mu ibere kugira ngo ribe rinini cyangwa se ukaba wakongeramo ibice by’umubiri we ukaba wafata nk’ibinure cyangwa inyama ahandi ukayikoresha kugira ngo wongere ibere.
Ni mu gihe guhagarika amabere bwo bidakunze gusaba ko ugira ikindi gice wongeraho kuko ugabanya uruhu rwakwedutse kubera impamvu runaka nko konsa, umubyibuho ukabije n’ibindi, maze ukegeranya ibigize ibere kugira ngo rihagarare.
Ibijyanye n’ikibuno na byo birenda gusa n’ibyamabere. Bitewe n’ingano umurwayi ashaka kugeraho haraho bisaba ko hari ibyo wakongeramo cyangwa ugakoresha ibice by’umubiri runaka nk’ibunure.
Gukoresha ‘implant’ cyangwa gukoresha ibice byawe by’umubiri, ibyiza ni ibihe?
Nta byiza kurenza ubindi bibaho kuko byose bikoreshwa bitewe n’igihari, ndetse n’ikigero umuntu ashaka kugeraho.
Abantu benshi baje gukoresha ‘plastic surgery’ baba barishyizemo ko gukoresha ibinure byabo ari byo byiza, ku buryo usanga hari n’abantu babanza kwibyibushya kugira ngo muganga azabone ibinure akoresha.
Nyamara iyo myumvire ntabwo ari yo kuko uburyo bwose ari bwiza kandi bwizewe, ikindi hari urugero udashobora kugeraho ukoresheje ibinure.
Ikindi uko ibinure ubivomye ukabitereka hariya ntabwo ariko byose bifata, ntabwo ingano wakwifuza uko yaba ingana kose ariko wayibona ukoresheje ibinure, uko waba ubyibushye kose.
Ibinure tubikoresha iyo ari nk’ahantu hato dushaka kuringaniza cyangwa se ushaka kongeraho akantu gato ariko ntabwo biduha ingano irenze.
Uwabazwe hagamijwe ubwiza atangira gusubira mu mirimo ryari?
Ubundi iyo umuntu amaze kubagwa ahita abona ibisubizo by’ibyo yashakaga niba wagabanyishije cyangwa wongeresheje amabere ukanguka ubona ko hari icyahindutse.
Ikijyanye n’igihe umuntu akirira biterwa n’umuntu ariko akenshi iminsi ibiri ya mbere ni yo uba ukibabara utabasha kugira byinshi wifasha ariko nko mu cyumweru, cyangwa mu minsi icumi uba ushobora kuba wasubira mu kazi kuko uba umeze neza umaze gukira.
Ni izihe ngaruka zishobora guterwa no kuba warakoreshewe ubu buvuzi?
Ingaruka zijyanye no ku ba wakongera ibice by’umubiri ntaho zitaniye cyane n’ingaruka zo kubagwa ubundi burwayi, twavuga nko kugira igikomere aho wabazwe, kubabara, kugira inkovu, n’ibindi.
Icyo twe dukora ni kugerageza gukora ibishoboka byose ku buryo nta ngaruka ziremereye uhura na zo mu kubagwa cyangwa se na nyuma yaho.
Ku bakoresha ‘implant’, habaho igihe umubiri ugerageje kurwanya implant yahawe. ‘Implant’ umubiri uba ushobora kuyifata nk’ikintu kidasanzwe, ni bwo usanga hari igihe umubiri ushaka kuyirwanya ugakora akantu kameza nk’agafuka kayitwikira.
Ako kantu rero hari igihe gasa n’agakomeye icyo gihe ni ba ari mu ibere uba ushobora kubona ishusho y’ibere yahindutse.
Ushobora gukoraho ukababara ndetse ukumva harakomeye icyo gihe ugize ibyo bimenyetso uba ugomba kugaruka kwa muganga, tuba twarabibasobanuriye.
Haba hari abantu badashobora kwibagisha hagamijwe ubwiza?
Hari abantu batugana bashaka kugabanya ibilo ugasanga batugannye bavuga ngo bashaka ‘aesthetic surgery’, ugasanga yagerageje siporo biranga, agerageza kwita ku mirire biranga ati ‘noneho reka njye kwa muganga babikureho.’
Mu by’ukuri si icyo kiba kigamijwe, ikigamijwe ni ugukosora inenge no kongera cyangwa kugabanya ibice by’umubiri utishimiye ntabwo ari ukukugabanyiriza ibilo.
Bene abo ahubwo tubagira inama yo kugabanya ibilo bakazagaruka aruko bamaze gutakaza ibilo noneho tugaha umubiri imiterere mishya, aho uruhu rwakwedutse kuko havuyemo ibinure tukaharinganiza mu gihe wenda mu rugendo rwo kugabanya ibiro hari ibyo yaba atarishimiye.
Abandi ni abantu bafite BMI iri hejuru ubwo ni igihe ibilo byawe biba bidahuye n’uburebure ufite, umuntu ufite diabetes, ibipimo biri hejuru, ufite ibibazo by’ubuhumekero, cyangwa ukiri mu rugendo rwo kugabanya ibilo, aba haba bafite ibyago byo kuba bagira ibibazo bari guterwa ikinya.
Harimo abafite uburwayi bukeneye kubuvurwa mbere y’uko abagwa, kuko iyo uje hano tubanza kugusuzuma hari igihe rero tugusangana uburwayi na we utari uzi ko ufite bikaba ngomba ko ari bwo ubanza kwitaho.
Abagabo bo bajya babagana?
Yego nubwo ibi bimenyerewe ku bagore cyane ariko n’abagabo bayikorerwa kuko na bo bagira ibibazo bikenera ubu buvuzi.
Ntabwo bikorerwa abagore gusa kuko n’abagabo baratugana, hari nk’abagabo bagira amabere manini bidasanzwe rero aramutse atabyihanganiye dushobora kuyagabanya.
Kuki mwashyizeho kiriya cyumweru? Mwari mufite abantu benshi cyangwa ni ku zindi mpamvu?
Kirya cyumweru cyateguwe ku bufatanye na Operation Smile Rwanda, ibitaro byacu, Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza yo muri Amerika ya American College of Surgeons.
Abo bose ni abantu dukorana mu guteza imbere ubuvuzi bwa ‘plastic surgery’ mu Rwanda kuko ni ubuvuzi butari busanzwe mu Rwanda.
Kuko ari gahunda igitangira mu Rwanda abantu ntabwo basobanukiwe ibi dukora, nta n’ubwo bazi ko izi serivisi tuzitanga, ni bacye bagenda babimenya.
Rero cyateguwe kugira ngo tubashe kugera kuri benshi batari bamenya ko izi serivisi zishobora kuboneka mu gihugu.
Ubu buvuzi bwishingirwa na Mituweli?
Ibi bikorwa kuko bikorwa bigamije kongera ubwiza, ntabwo ari uburwayi ku buryo hari ubwishingizi bubyishyura buri murwayi ariyishyurira.
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE







