Icyamamare Doja Cat yemeje kuza mu bitaramo bya Move Africa
Icyamamare Doja Cat yemeje kuza mu bitaramo bya Move Africa
Umuhanzikazi Doja Cat umaze kuba icyamamare mu muziki yemeye ku mugaragaro ko azitabira ibitaramo bikomeye bya Move africa uyu mwaka wa 2026.
Ni Mu mashusho uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu muziki ku isi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu kanya gashize nk'urwa Instagram aho yamenyeshaga anararikira abamukurikira iby'urugendo rwe muri afurika y'epfo n'u Rwanda.
Doja Cat yagize ati muraho mwese,Nishimiye kubamenyesha ko ngiye kujya muri Afurika y'epfo no mu Rwanda mu bitaramo bya Grobal Citizen na Move Africa.
Mu magambo y'uyu muhanzikazi yanakomoje ku kuba urwo rugendo rwe muri afurika ari andi mahirwe ku muziki we ndetse ko yishimiye kuba agiye guhurira n'abantu be muri afurika byumwihariko mu bazaba bari muri Move Africa.
Ibirori bya Move africa bitegurwa na Grobal Citizen ikigo kidashingiye ku nyungu bikaba biri mu birori byitabirwa n'abanyacyubahiro barimo abakuru b'ibihugu aho kibera mu bihugu ntoranwa bitandukanye buri mwaka mugihe hagenda hatumirwa abahanzi bakomeye ku isi no muri afurika biganjemo abo mu Rwanda, uyu mwaka bizaba kuva kuwa 17 Werurwe 2026 i Kigali maze bikomereze muri Pretoria kuwa 20 Werurwe 2026 muri Afurika y'epfo.
Mu bahanzi bakomeye bamaze gutaramira abitabira ibitaramo bya Move Africa harimo John Legend uheruka kwitabira ibi birori mu mwaka washize wa 2025,mugihe mubo muri Rwanda harimo The ben n'abandi batandukanye bagenda bahabwa amahirwe.
Muri ibi bihugu bizaberamo ibitaramo bya Move Africa bizahagararirwa n'imijyi ya Pretoria muri afurika y'epfo naho mu Rwanda akaba ari umujyi wa Kigali nk'uko bikunda kugenda.





