Icyo wamenya ku ndirimbo nshya y'umuhanzi Diplomat yavuye imuzi n'imuzingo iby’indirimbo ye nshya yibajijweho
Icyo wamenya ku ndirimbo nshya y'umuhanzi Diplomat yavuye imuzi n'imuzingo iby’indirimbo ye nshya yibajijweho
Ucyumva izina ry’indirimbo nshya y’umuhanzi Diplomat, ‘Icyuki Gikaze’, ushobora kugira ngo ni iy’urukundo nyamara si ko bimeze kuko ni indirimbo igaruka ku buzima busanzwe, uyu muhanzi akaba yarayihaye iyi zina mu rwego rwo gukurura abasigaye baratwawe n’indirimbo z’urukundo.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yayise “Icyuki gikaze’’ kuko muri iki gihe abantu bahanze amaso ibintu birimo abakobwa, bityo akaba yarabikoze ashaka kurangaza abantu.
Ati “Nayise ‘Icyuki gikaze’ kuko muri ibi bihe aribyo bintu bikunzwe cyane. Ibijyanye n’ikimero cy’abakobwa, usanga abahanzi b’ibyo bintu bakunzwe cyane ndetse bubashywe cyane, bakurikirwa cyane banumvwa cyane. Aba ‘influencer’ ku mbuga nkoranyambaga bose ni uko. Urubyiruko rwinshi ni uko. Rero ‘ni aga-trick’ nakoze ngo bumve ko mbazaniye iby’umumaro bakunda, bahurure bumve ubutumwa batifuza kumva ariko bwiza kandi bwa ngombwa.’’
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ari indirimbo yahimbye, nyuma yo kumva ‘Chorus’ Li John bahuriyemo yari yaririmbiye bisanzwe, akayifatira amajwi. Agaragaza ko yagiye muri studio akayimwumvisha akaza kuyikunda, amusaba ko bayivugurura akayandika bushya.
Diplomat ati “Icyo gihe ngira utwo nongeramo ku bye. Twumvikana kuzayikorana. Ni uko yakozwe. Indirimbo ishingiye ku birimo kuba ku isi yose, ibihe by’ubwoba bw’intambara zikomeye, kwaduka kw’ibyorezo ndetse n’imibereho hirya hino irimo ibibazo. Ibitekerezo by’indirimbo bishingiye aho gusa nta mpamvu zanjye bwite zirimo.’’
Diplomat avuga ko ari indirimbo yatekereje gusa bya gihanzi yumva ko yakoramo neza igihangano cyiza. Avuga ko ‘Niyumvagamo ko naba ndi umwe mu ndwanyi z’ umukororombya zivugwa mu gitekerezo cy’ibyitwa ubuhanuzi bw’Abanyamerika gakondo ba kera bavugwa muri iriya ‘intro’. Ni gutyo nayanditse rero, nsaba Ismaël Mwanafunzi kuyinkorera. Abikora neza uko nabyifuzaga. Ndamushimira.’’
Muri iyi ndirimbo hari aho Diplomat, agaragaza ko ‘system’ yubakiye ku bwoba buri wese ahora yiteze inyundo y’umutwe. Ndetse akongera kuvuga ko ikoranabuhanga ry’igisekuru cya gatanu[5G] rizashyira iherezo ku buzima bwa bimwe mu binyabuzima.
Yavuze ko yabitekereje kuko ingufu za internet zifite ingaruka ku buzima. Ati “Navuzemo ko ‘5G’ izashyira ibinyabuzima ku iherezo. Ingufu za internet zifite ingaruka Ku buzima. Ubwo isi yari ikiri ku ikoranabuyanga rya ‘1G’ mu 1972 abashakashatsi b’Abanyamerika b’ikigo cya US Naval Medical Reaseach Institute bakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’ingufu za internet ku buzima bw’umuntu basanga ifite ingaruka ku bice by’umubiri bisaga bitandatu harimo umutima n’ubwonko.’’
Itsinda ry’ibihunyira ryitwa ‘Parliament’
Umuntu wese wumvise iyi ndirimbo nshya ya Diplomat ayibazaho, cyane ko iyo ijya kurangira, yumvikana agira ati “itsinda ry’ibihunyira ryitwa ‘Parliament’”, mu gihe ubusobanuro busanzwe buzwi na benshi ari uko ijambo ‘Parliamennt’ mu Kinyarwanda bisobanura Inteko Ishinga Amategeko.
Yabwiye IGIHE ko aka karongo yagashyize mu ndirimbo ye kameze nka ‘Wari Uzi Ko?’. Ati “Itsinda ry’Ibihunyira ryitwa ‘Parliament’ byo ni byo mu Cyongereza, rero njye nashyizemo ako karongo nk’akantu gashya k’amatsiko gusa nakwita nka Wari Uzi Ko. Impamvu ya kabiri nashakaga kuzuza insubirajwi. Nta birenze kuri ibyo.’’
Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzi avuga ko benshi mu bategetsi batitaye ku bo bayobora, ahubwo amaso bayahanze ku gucura ibitwaro kirimbuzi.
Aha aririmba ati “Ku bijyanye n’isoko ry’ibiribwa ni ikibazo giteye inkeke cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Rero nari mfite amatsiko yo kubona abakomeye ku isi, ikintu cyose bahagurukiye kurwanya akenshi nk’uko natanze ingero ubona gikaza umurego. Nkavuga nti ahari wenda bazanagabe intambara ku isoko ry’ibiribwa na byo ahari biziyongera nk’uko n’ibindi bagabaho intambara byiyongera.
Abahanzi bamwe baradamaraye, ibiribwa birabona umugabo bigasiba undi!
Hari aho uyu muhanzi aririmba ati “Nka Orchestre yihebye yo mu bwato bwa ‘Titanic’ niko tubabaye ariko dukomeza gucurana iyi miziki, ariko iyo urebye usanga ubwato buri krohama. Babitse ibisasu by’ubumara ntiwibaze ngo bazabimaze iki? Bahora bacungana n’uwahirahira ashaka kubajyana mu mitsi ngo ibuye risuzugura isuka barimenesha ipiki.
Diplomat ati “Muri filime ‘Titanic’ ubwato bwararohamaga ariko hari abandi bantu babonaga ibibi bigiye kuza, ariko bo bagakomeza bakicurangira ndakeka ko kwari ukubera ko babonaga nta garuriro cyangwa bakaba bahisemo kwigumira mu iraha gusa nta kindi. Nabisanishaga n’ibyo tubona nyine uyu munsi.’’
Avuga ko benshi muri iki gihe bibereye mu iraha kurusha kumva ubutumwa bwa nyabwo buri mu bihangano bya bamwe we yita “Conscious Rappers’’ cyangwa abaraperi baririmba bitsa ku bibazo byugarije rubanda.
Hari aho kandi aririmba ati “Bagaba intambara ku iterabwoba iyo mitwe bakayikorera urutonde, iterabwoba rikarushaho kudogera. Bagaba intambara ku ibiyobyabwenge bikarushaho kwiyongera, bagaba intambara ku ma virusi n’ibyorezo bikarushaho kutuvogera, ahari bazagabe intambara ku isoko ry’ibiribwa tuzabona ibiryo byiyongera.’’
“Tugaburirwa n’inganda z’ibiribwa zitajya zita ku magara, tukavurwa n’inganda z’amagara zitajya zita ku biribwa. Mu mwuga w’ubuganga bugezweho hari impamvu umurwayi bahisemo kujya yitwa ‘Umukiliya’.’’
Iyo abisobanura agira ati “Ni ukugira ngo buri wese abyibazeho gusa. Aho umurwayi yitwa umukiriya, sinzi impamvu. Gusa mu mwuga w’ubuganga bugezweho, iyo mu kiganga bashaka kuvuga umurwayi ntibamuvuga nka patient [cyangwa umurwayi] ibyo ni ibyo mu buzima busanzwe gusa. Naho bya kinyamwuga (professionally) yitwa Client (Umukiriya).’’
Agakomeza ati “Ni ukuvuga ngo ahari umukiliya haba hari umucuruzi. Kandi umucuruzi azakora uko ashoboye kose ntahombe umukiriya ajye ahora amuteza imbere.’’
Akomeza asobanura avuga ko ku bijyanye n’isoko ry’ibiribwa ari ikibazo giteye inkeke.
Ati “Ku bijyanye n’isoko ry’ibiribwa ni ikibazo giteye inkeke cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Rero nari mfite amatsiko yo kubona abakomeye ku isi ikintu cyose bahagurukiye kurwanya akenshi nk’uko natanze ingero ubona gikaza umurego. Nkavuga nti ahari Wenda bazanagabe intambara ku isoko ry’ibiribwa nabyo ahari biziyongera nk’uko n’ibindi bagabaho intambara byiyongera.’’
Diplomat asobanura kandi ko atemeranya n’intera ubwenge buhangano bugezeho kuko ari kimwe mu bizatuma ubushomeri, bukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.
Ati “Ntabwo nemeranya n’intera ubwenge buhangano igamijwe kwerekezwaho. Aho abakozi ibihumbi bakoraga ubuhinzi kuri hegitari 1000 bagatunga imiryango. Iyo mirimo ikazasimburwa n’ama-robots ni urugero. Tuzaba tugana habi.’’
“Ni ngombwa nibikomeza gutya abantu mu myaka 10 bazatakaza imirimo benshi. Agahinda gakabije kaziyongera n’ingaruka zigakomokaho. Ubukene bwa rubanda rwo hasi buzatumbagira. Ingaruka zizaba nyinshi. Ariko abari ku gasongero k’isi bangana na 1% bo bazamera neza.’’
Indirimbo “Icyuki Gikaze’’ ije nyuma y’imyaka ibiri Diplomat ashyize hanze indirimbo yise “Kalinga’’ nayo itaravuzweho rumwe ariko uko agenda ayisobanura benshi bakayisobanukirwa.
Umuhanzi benshi bamenye nka Diplomat cyangwa se abamuzi i Gikondo muri Kicukiro kuva kera bamwita Nuru Fassasi, ni umuraperi w’intoranywa muri bake beza bamaze igihe bakora umuziki mu Rwanda ndetse iyo benshi bashaka kumva indirimbo zikangura ibitekerezo biyambaza imirongo ye!
Abazi ibya ‘Hip Hop’ bamwe bashobora no kumushyira mu gatebo kamwe n’abaraperi bakora umuziki ukora ku mitima ya benshi ndetse ukitsa ku bibazo byugarije rubanda, aha nko muri Amerika twamugereranya n’abarimo Mos Def, Talib Kweli, J. Cole, Kendrick Lamar n’abandi.
Mu myaka irenga 10 amaze mu muziki ni umwe mu baraperi nta makemwa bahora baha abakunzi babo ibyo bifuza, ndetse bamwe mu bakunzi be b’icwa n’umwuma iyo badaheruka ibihangano bye.
Kuva ku ndirimbo ye ya mbere yamamaye cyane mu Rwanda yise ‘Umucakara w’Ibihe’ yahuriyemo na Young Junior n’izindi zagiye zikurikiraho, yigwijeho igikundiro ku buryo kubera impanuro n’amagambo aryoheye amatwi ye mu ndirimbo ze benshi baba bifuza guhora bamwumva.
Ni umwe mu bahanzi mbarwa u Rwanda rufite ukundwa n’ibyiciro byose by’abantu, yaba abakuru n’abato, akagira umwihariko wo kwandika indirimbo zifite ubutumwa busaba gushishoza kugira ngo umuntu abusobanukirwe neza, ari nacyo cyamugize icyamamare.





