Ijambo ry'Imana ni urufatiro rwo kujijuka kwuzuye bene data bavandimwe dusangiye gukora umurimo w'Imana
Ijambo ry'Imana ni urufatiro rwo kujijuka kwuzuye bene data bavandimwe dusangiye gukora umurimo w'Imana
« Ni yo iha umuswa kujijuka, n’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.» Imigani 1: 4-5
Ntidushobora kuvuga ibintu byose ijambo ry’Imana ribasha gukora mu buzima bw’umuntu, uretse kugenda tuvugaho bike bike. Kugira ngo tubyumve neza uko biri ni uko bikora mu mibereho yacu.
Ubusanzwe nta gice na kimwe gishobora gusigara kidakozweho n’ijambo ry’Imana, gusa ikibazo ni uko benshi muri twe batabizi ngo bajye bifatira kuri uwo muti udasanzwe kandi ukora bitangaje.
Mu cyanditswe dusomye haruguru, umwanditsi w’imigani yatubwiye ko iri jambo riha umuswa kujijuka! Niba witegereje neza uyu murongo wavuze ko uyu muntu ashobora kuba asanzwe ajijwe rwose mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, hanyuma ijambo ry’Imana rikazana kujijuka muri we mu cyimbo cy’ubujiji.
Iki ni ikintu gikomeye kuko ibyandistwe byera bitugaragariza ko umuntu ataguma kuba injiji mu gihe cyose ijambo ry’Imana ritangiye gukora mu buzima bwe kuko rifite imbaraga zo kuzana ukujijuka kudasanzwe. Ibi kandi byongera kutwereka yuko ijambo ry’Imana ari umuti w’ubujiji ubwo ari bwo bwose mu buzima bw’umuntu.
Dusoma muri Bibiliya ahagira hati: “Ndajijuka nkarusha abasaza, kuko njya nitondera amategeko wigishije.” {Zaburi 119:100}
Hano tubona ko bishoboka ko wajijuka ukaba warenga no ku basaza kandi ukiri muto ku bw’imbaraga z’ijambo ry’Imana. Ubusanzwe abasaza baba barabonye byinshi, baranyuze muri byinshi bafite imyaka y’uburambe bituma umuntu wese yabagisha inama kubera ubu-nararibonye baba bafite.
Ariko ijambo ry’Imana ritwereka ko hari ibanga rikomeye riva mu kwitondera ibyo Imana yavuze kuko ubushobozi bwawe bw’imitekerereze n’imikorere icyo gihe burazamuka ku buryo butangaje ukamenya kurusha nab’imyaka myinshi bazwiho inararibonye.
Iki ni igitangaza ko ubushobozi bw’ubwonko bwawe bwakwiyongera ukazajya ufata ibyemezo byiza bizima bikwiriye igihe cyose!
Nk’uko twabisomye, hanatubwiye ko kandi iha umusore kugira amakenga, kuko ubusanzwe ntabwo biba mu basore bose kugira amakenge kuko akenshi bakora ibintu uko babyumva badatekereza cyane ingaruka byagira cyangwa se nta bushobozi bwo kureba neza ejo hazaza ngo bafate ibyemezo bikwiriye.
Ariko inkuru nziza ni uko byahinduka no ku musore wahisemo kumva ijambo ry’Imana, ryahindura rwose imbereho ye rikamushyira mu nzira y’ubutsinzi ku buryo aba abizi neza ko ejo he hazaza hatunganijwe rwose!
Uyu munsi iyemeze gusabana n’ijambo ry’Imana urisoma, uryiga, uritekerezaho, uritega amatwi, nta kabuza ntuzigera ugendera mu bujiji ukundi, ahubwo uzabaho nk’umuntu ujijutse mu gihe cyawe, bityo uzisanga nawe uri mubakenewe kugira ngo utange umusaruro aho wabuze mu by’ubwenge no kujijuka. Imana izabigushoboza!
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: info@bigezwehotv.com





