Ijanisha ry’abafite akazi mu Rwanda ryazamutse: Ese ni iki cyihishe inyuma y’izamuka rya 53.8%?
Ijanisha ry’abafite akazi mu Rwanda ryazamutse: Ese ni iki cyihishe inyuma y’izamuka rya 53.8%?
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko kugeza muri Gicurasi 2025 abaturarwanda bafite akazi bari 53,8 %, bavuye kuri 52,0 % mu gihe nk’icyo mu 2024.
Ni amakuru akubiye muri raporo NISR yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, ku bushakashatsi mu bijyanye n’umurimo mu Rwanda.
Imibare y’iyi raporo igaragaza ko muri rusange kugeza muri Gicurasi 2025 umubare w’abaturarwanda bemerewe gukora (abafite imyaka 16 kuzamura) wari miliyoni 8,5. Muri bo abagera kuri miliyoni 4,5 bari bafite akazi, abagera ku bihumbi 710 ari abashomeri, mu gihe abandi miliyoni 3,2 bari hanze y’isoko ry’umurimo.
Mu bushakashatsi bivugwa ko umuntu ari hanze y’isoko ry’umurimo iyo afunze, ari ku ntebe y’ishuri, iyo adashaka akazi, iyo ari mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa iyo afite ubumuga butamwemerera gukora.
Mu Rwanda umubare w’abari muri iki cyiciro warazamutse ugera kuri 37,8%, uvuye kuri 37,5 muri Gicurasi 2024. Wiganjemo cyane abakora ubuhinzi butari umwuga.
Iyi raporo igaragaza ko kugera muri Gicurasi 2025, abagera kuri 53,8% by’abaturarwanda bose bari bafite akazi. Ni umubare wazamutseho 1,8% ugereranyije n’abari bagafite mu gihe nk’icyo mu 2024.
Ab’igitsina gabo bafite akazi bangana na 61,7%, mu gihe ab’igitsina gore bangana na 46,8%, gusa umubare w’abafite akazi wariyongereye ku bitsina byombi.
Umubare w’ab’igitsana gabo bafite akazi wazamutseho 1,3%, mu gihe uw’ab’igitsina gore wazamutseho 2,2%.
Icyuho mu bijyanye no kubona akazi hagati y’abagabo n’abagore kiri kuri 14,9%, bivuze ko cyagabanyutseho 0,9%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2024.
Umubare munini w’abafite akazi ni abafite imyaka 31 gusubiza hejuru kuko bangana 57,4% by’abari muri iki cyiciro cy’imyaka, mu gihe abari hagati y’imyaka 16 na 30 bafite akazi bo ari 49,1%.
Urwego rwa serivisi nirwo ruza ku isonga mu gutanga akazi ku mubare munini w’abaturarwanda kuko abarukoramo ari 45,6% by’abafite akazi bose. Kugeza muri Gicurasi 2024 abakoraga muri uru rwego bari 44%.
Abakora mu buhinzi baragabanyutse kuko ubu ari 38%, mu gihe kugeza muri Gicurasi 2024 bari 39,3%. Abakora mu nganda bo bagabanyutseho 0,3%.
Ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’uburobyi bikoramo abagera kuri 38% by’abakora bose, ubucuruzi bwo kuranguza n’ubucuriritse ndetse n’ubukanishi bigakorwamo n’abagera kuri 15,6%. Abakora mu bwubatsi ni 8,3%, ubwikorezi ni 6,7%, inganda ni 5,7%, uburezi ni 4,2%, abakora akazi ko mu rugo ni 4,1%, mu gihe abakora mu bijyanye n’amacumbi na restaurants ari 4%.
Ubushomeri bwiganje mu bagore n’urubyiruko
Kugeza muri Gicurasi 2025, ubushomeri mu Rwanda bwari ku gipimo cya 13,4%. Bivuze ko nibura umwe mu bantu barindwi bemerewe gukora aba ari umushomeri. Mu gihe nk’icyo mu 2024 bwo bwari kuri 16,8%.
Ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2024 ubona ko ubushomeri bwagabanyutseho 3,4%. Wabigereranya na Gicurasi 2019 igihe u Rwanda rwari rwugarijwe na COVID-19, ukabona ko bwagabanyutseho 15%.
Muri rusange ubushomeri bwiganje cyane mu bagore kuko buri ku gipimo cya 15,3%, mu gihe mu bagabo buri kuri 11,8%.
Abandi bugarijwe n’ubushomeri ni urubyiruko kuko buri kuri 15,4%, mu gihe abakuze buri kuri 12,1%.
Mu bice by’icyaro ubushomeri buri kuri 13,3%, mu gihe mu mijyi buri kuri 13,7%.
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE





