Imashini yo mu ruganda rw’Isukari yaturitse ihitana abantu 11 abandi 2 barakomereka

May 23, 2024 - 21:17
 0
Imashini yo mu ruganda rw’Isukari yaturitse ihitana abantu 11 abandi 2 barakomereka

Imashini yo mu ruganda rw’Isukari yaturitse ihitana abantu 11 abandi 2 barakomereka

May 23, 2024 - 21:17

Muri Tanzania, abantu 11 bapfuye, abandi 2 barakomereka nyuma y’uko imashini itanga ubushyuhe mu ruganda rw’isukari ruherereye ahitwa Turiani mu Ntara ya Morogoro rwitwa ‘Mtibwa Sugar Estate Old Factory’ ituritse ubwo abakozi biteguraga gutangira akazi.

Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania cyatangaje ko mu kiganiro cyagiranye n’Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kuzimya inkongi n’ubutabazi muri Morogoro, Shaban Marugujo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, yahamije ayo makuru, avuga ko iyo mpanuka yebereye mu ruganda rw’isukari mu ma saa moya, igahitana abakozi 11 naho abandi babiri bagakomereka.

Yagize ati, “Ni byo koko abantu 11 bapfuye abandi 2 barakomereka mu gihe, barimo bitegura gutunganye isukari aho mu ruganda, byumvikane ko kugira ngo uruganda rutangire gutunganya isukari, hari urugero rw’ubushyuhe ruba rukenewe, mu gihe cy’imyiteguro hategerejwe ko urwo rugero rw’ubushyuhe rugera, ni bwo umupira utanga ubushyuhe mu mashini waturitse, abo bantu bari imbere mu ruganda, bahura n’ubwo bushyuhe bukabije, 11 bahita bapfa baguye aho ako kanya”.

Uwo muyobozi, yakomeje avuga ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana ariko hari gukorwa iperereza.

Ati, “Impamvu nyayo yateye uko guturika, nubu ntiramenyekana, ariko ubu iperereza ririmo kuba. Hari itsinda rinini ryamaze kugera mu ruganda kugira ngo rimenye impamvu yateye uko guturika, nihagira ikimenyekana tuzabitangaza."

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461