Imfungwa 11 zatorotse gereza zishwe zitararenga umutaru
Imfungwa 11 zatorotse gereza zishwe zitararenga umutaru
Ku wa gatanu, nibwo abafungwa 11 bo muri gereza yo mu mujyi wa Saint-Marc uri ku nkombe za Haiti rwagati bishwe barashwe nyuma y’uko batorotse gereza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Port-au-Prince, umuvugizi wa polisi y’igihugu cya Haiti, Michel Ange Louis Jeune, yavuze ko abantu 11 bishwe na Polisi yo muri iki gihugu ubwo bageragezaga guca mu rihumye abacungagereza.
Gusa uyu muvugizi wa Polisi kandi yerekanye intwaro zitandukanye zafatiwe mu isaka zirimo imbunda nini ariko ntabwo yigeze avuga umubare nyirizina w’imfungwa zatorotse.
Ni ku nshuro ya gatatu imfungwa zitoroka muri gereza muri uyu mwaka muri Haiti. Muri Werurwe, udutsiko tw’amabandi twabohoje imfungwa ibihumbi n’ibihumbi nyuma yo gutera amagereza abiri akomeye yo muri iki gihugu mu murwa mukuru wa Port-au-Prince.
Utu dutsiko twagiye tugaba ibitero muri aya magereza atandukanye mu rwego rwo kwigwizaho umubare munini bazajya bifashisha mu bikorwa by’ububandi.Aya mabandi kandi yagize uruhare mu kweguza uwari Minisitiri w’intebe Ariel Henry.
Kenya yohereje abapolisi 400 muri Haiti ngo bahangane n’ayo mabandi kugeza ubu bakaba bagikomeje guhangana ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko bikomeje kugenda bifata umurongo.







