Imibanire ku bashakanye: Abashakanye beretswe ibanga ryatuma umubano wabo uramba
Imibanire ku bashakanye: Abashakanye beretswe ibanga ryatuma umubano wabo uramba
Pasiteri Liliose Kaligirwa Tayi wo mu itorero Revelation of Omega Church, yatangaje ko amasengesho menshi atafasha abantu kugira urugo ruzima, ahubwo bakwiye gushyira imbaraga mu kugenera umwanya abagize umuryango kuko na we byamufashije kuba amaze imyaka 32 yubatse.
Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu kiganiro ngarukakwezi cyashyiriweho gukomeza gufasha umuryango no kugira uruhare m gukemura ibibazo bimwe na bimwe biwugarije (Kigali Family Night), byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Werurwe 2024.
Pasiteri Liliose Kaligirwa Tayi yavuze ko hari abantu bakora ivugabutumwa babyitwaza bakirengagiza inshingano z’urugo.
Ati ‘‘Buriya umuhamagaro noneho uvuga ngo ni uw’Imana, ufite ukuntu abantu bawitwikira bakumva ko ubwo bari mu bintu by’Imana bivuga ngo bemerewe byose. […] bakumva ko mu izina ry’Imana bakorera bemerewe guta urugo, bemerewe gutinda hanze bari mu nama, bemerewe gukora ubwo bujyanama butagira umubare, ntabwo ari byo.’’
‘‘None se abo bana bazarerwa nande? […] aho ni ha hantu hatuma abana banga iyo Mana mukorera, ni cyo gituma abana bamwe banga iyo Mana mukorera kuko iyo Mana yatwaye mama, Imana yatwaye papa, abakrisitu ni bo bakomeye kurusha twebwe (abana), ni bo bafite ijambo aho bashakiye mama baramubona, aho bashakiye papa baramubona. Hari ibintu utanasobanurira Imana ngo ibyumve.’’
Pasiteri Liliose Kaligirwa yibukije abashakanye ko buri wese adakwiye guhugira mu byo akora cyangwa ibyo akunda gusa ngo yirengagize no kumva ibya mugenzi we, kuko uko gushyira hamwe bakajya inama bakagira ibyo bahurizaho ari kimwe mu bikomeye bikomeza urugo.
Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine ari mu batanze ubuhamya bw’uko ahuza ubuzima bw’ubwamamare, akazi ndetse n’urushako, yavuze ko kubaka bisaba guca bugufi no kumvikana hagati y’abashakanye.
Ati ‘‘Kumenya ko uri umuntu ushyira agapira hasi […] yego hari wa wundi w’imbere nyine ushashagirana ariko nidutaha ndi muntu ki? Ugarutse mu rugo, nidutaha ntabwo mba nambaye ibyo kuri ‘stage’, ndi umuntu nyine turi abantu tuganire ndi umugore wawe uri umugabo wanjye, agapira kaba kari hasi. Mu rugo ntabwo ndi umusitari.’’
Habayeho no kugisha inama
Muri ibi biganiro byanakurikiwe n’abari mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga kandi, hanagenwe umwanya w’uko abitabiriye iki gikorwa bagisha inama z’urushako inzobere mu mibanire y’abashakanye n’abantu muri rusange, Hubert Sugira Hategekimana.
Hari nk’umugore wagaragaje ko igihe yari agiye gushakana n’umugabo we yaretse inzoga binjira mu by’Imana cyane ariko nyuma aza kuzisubiraho, ku buryo ubu umugore ababazwa no kumubona yanasinze.
Inzobere mu mibanire y’abashakanye n’abantu muri rusange, Hubert Sugira Hategekimana yavuze ko umuntu wari warabaswe n’inzoga nyuma akazireka, ariko akongera kuzisubiraho biba bifite intandaro, atanga umuti wo kumuganiriza mugafatanya kurandura umuzi w’icyamuteye kuzisubiraho, mu gihe byanze ikibazo kikagezwa ku nzobere mu by’imitekerereze zikamufasha.
Hubert Sugira kandi yibukije ko umugore wese akwiye kubahwa ndetse anacyebura abatesha agaciro abagore babyaye ariko batabana n’abagabo, kuko agaciro ka buri wese gashingiye ku kuba ari umuntu hatagize ikindi kirebwaho.
Ati ‘‘Mbere y’uko umugore aba umugore washatse aba ari umukowa. […] agaciro k’umuntu gaturuka ku kuba ari umuntu. Mbere yo kujya kureba niba ari umugore, mbere yo kujya kureba niba yubatse, mbere yo kujya kureba niba atubatse, mbere yo kujya kureba izo mpinduka zose, hari ikintu kidahinduka.’’
Abayobozi batandukanye bafite ibiganiro batangiye muri Kigali Family Night bakomoje ku bintu bitandukanye by’ingenzi bigira uruhare mu kugira urushako rwiza harimo n’amahitamo umuntu agira atoranya uwo bazabana, ko byose byubakwa n’urukundo ndetse no gutegana amatwi kw’abashakanye bakaba baziranye bihagije, buri wese akamenya icyo mugenzi we akunda n’icyo yanga, akaba yabigenderaho mu gufata imyanzuro runaka ntihungabanye urugo.
Abatarashaka kandi bagiriwe inama yo kutirukankira mu rushako nk’umuti wo gukemura ibibazo umuntu yari asanganwe nk’ubukene, ubupfubyi n’ibindi cyangwa se ngo ashake kubera igitutu kirimo icy’umuryango, kuko ari hamwe ushobora kugera mu rugo ugasanga uwo mwashakanye ntimusanzwe muziranye neza bikaba byagira ingaruka zikugeza no ku gusenya.
Kigali Family Night ni gahuda ngarukakwezi yatangijwe n’inzobere mu mibanire y’abashakanye n’abantu muri rusange, Hubert Sugira Hategekimana kuwa 14 Ukuboza 2023, ikaba yarashyizweho mu rwego rwo kubaka umuryango uhamye ndetse no kugira inama abiganjemo abashakanye, byose mu nyungu zo gusigasira umuryango.





