Imibereho myiza y'abaturage "Urubyiruko rwo mu nkambi zo mu Rwanda rwatangiye guhuzwa n’abatanga akazi"

Mar 31, 2024 - 03:45
 0
Imibereho myiza y'abaturage "Urubyiruko rwo mu nkambi zo mu Rwanda rwatangiye guhuzwa n’abatanga akazi"

Imibereho myiza y'abaturage "Urubyiruko rwo mu nkambi zo mu Rwanda rwatangiye guhuzwa n’abatanga akazi"

Mar 31, 2024 - 03:45

Urubyiruko 400 rwo mu nkambi ziri mu Rwanda rwatangiye guhuzwa n’abatanga akazi, nyuma yo kwigishwa imyuga itandukanye kugira ngo rwunganire imiryango yabo mu kuyitunga batarindiriye inkunga bahabwa n’amahnga.

Ni igikorwa kiri gukorwa mu nkambi zitandukanye zibarizwamo impunzi mu Rwanda, aho binyuze mu mushinga “Economic Inclusion of Refugees and Host Communities”.

Iki gikorwa cyahereye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka aho urubyiruko 200 rwahujwe n’abatanga akazi. Mu Karere ka Gisagara iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Ndora, ahahurijwe hamwe urubyiruko rusaga 200 hagamijwe kuruhuza n’abatanga akazi.

Uru rubyiruko ruba rwarigishijwe imyuga itandukanye irimo guteka, ububaji, ubwubatsi, ubukanishi, gukora amashanyarazi, gukora amazi, imisatsi, ubudozi, gusudira n’indi itandukanye bitewe n’iyo buri wese ashaka.

Bigishwa iyi myuga mu gihe cy’amezi atandatu ubundi bagahuzwa n’abatanga akazi.

Mu batanga akazi baba bahari harimo abikorera bo muri utwo turere, ibigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango itari iya Leta, Banki n’abandi batandukanye aho buri wese areba ibyo bize n’ubuhanga babifitemo bakaba babasha kuganira bakamuha akazi.

Musanabera Yvette uba mu nkambi ya Mugombwa, yavuze ko atari yarigeze agira amahirwe yo guhita abona akazi, agasanga kubahuza n’abatanga akazi ari ibintu bizabafasha mu kunganira imiryango yabo ngo kuko amafaranga bahabwa mbere yagabanutse cyane.

Rutayisire Jean Bosco ubarizwa mu nkambi ya Kigeme, yashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo babafashije kwiga imyuga none ubu bakaba bari no kubafasha kubona akazi.

Ati “ Njye nize ibijyanye no gusiga amarangi, byamfashije kubona ibiraka bikunganira ubufasha buke duhabwa na HCR ubuzima bugakomeza. Ubu rero nishimiye ko twahujwe n’abatanga akazi kuburyo bidufasha kubona akazi gahoraho.”

Gatera Cyprien wari uhagarariye uruganda rukora amashanyarazi ava muri nyiramugengeri, yavuze ko bafite abakozi 1500 bahaye akazi ariko ko bagikeneye n’abandi cyane cyane urubyiruko kugira ngo barufashe mu kwiteza imbere.

Yavuze ko mu bo bafashe harimo abakanishi, abatwara imodoka mu gihe abandi ngo bazabafasha mu kubahugura kugira ngo barusheho kugira ubumenyi bwisumbuye ku byo bize.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko Leta yihaye intego yo gukemura ikibazo cy’ubushomeri nyuma yo kubona ko hari ubwo haba hari ikibazo hagati y’abashaka akazi n’abagatanga, yongeyeho ko kuba abari guhuzwa n’abatanga imirimo ari abo mu nkambi y’impunzi ari ibyerekana ko buri muntu wese uri mu Rwanda adahejwe.

Uyu muyobozi avuga ko abenshi iyo babonye akazi bibazamurira amahirwe y’iterambere kandi ko Leta aricyo yifuza.

Yavuze ko uretse kubahuza n’akazi banabahaye aho bahinga kugira ngo bakomeze babashe kwitunga no kwiteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo.

Uyu mushinga watangiye mu 2019 ukorera mu turere ducumbikiye inkambi z’Impunzi aritwo Nyamagabe ibamo inkambi ya Kigeme, Gisagara ibamo inkambi ya Mugombwa, Kirehe ibamo inkambi ya Mahama na Gicumbi ibamo inkambi ya Gihembe iri kwimurwamo abayibarizwagamo.

Abayobozi batandukanye bagiye barebamo abakozi bakeneye bakabaganiriza
Urubyiruko rwo mu nkambi rufite inganda nto cyangwa ubucuruzi buciriritse rwagiye rugirwa inama
Abikorera bo mu Karere ka Gisagara bagiye baganiriza urubyiruko bakanarebamo abo baha akazi
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yavuze ko nubwo uru rubyiruko ari impunzi rugomba guhabwa amahirwe angana n’urundi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268