Imyidagaduro: Amakuru meza kuri Munyaneza Didier na Mugisha Moïse babonye ikipe nshya mu Bufaransa

May 4, 2024 - 02:19
 0
Imyidagaduro: Amakuru meza kuri Munyaneza Didier na Mugisha Moïse babonye ikipe nshya mu Bufaransa

Imyidagaduro: Amakuru meza kuri Munyaneza Didier na Mugisha Moïse babonye ikipe nshya mu Bufaransa

May 4, 2024 - 02:19

Abakinnyi babiri basanzwe bakinira Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare; Mugisha Moïse na Munyaneza Didier, berekeje mu Ikipe ya Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cy’u Bufaransa.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi, ni bwo aba bakinnyi bombi bahagurutse i Kigali berekeza mu Bufaransa.

Munyaneza Didier ’Mbappé’ wakiniraga Benediction Cycling Club yaherukagamo gusubiramo, asanzwe ari Kapiteni wa Team Rwanda ndetse yari mu bakinnyi bifashishijwe muri Tour du Rwanda iheruka kuba muri Gashyantare.

Mugisha Moïse na we yakinnye iri rushanwa risigaye ryitabirwa n’amakipe akomeye aho yari kumwe n’Ikipe ya Java-InovoTec yari amazemo amezi make.

Bombi bagiye kongera gukinana mu gihe babanye muri ProTouch yo muri Afurika y’Epfo mu 2022.

Uwizeye Jean Claude na Areruya Joseph ni abandi bakinnyi b’Abanyarwanda banyuze mu Ikipe ya Pédale Pilotine.

Kapiteni wa Team Rwanda, Munyaneza Didier, yerekeje muri Pédale Pilotine yo muri Martinique
Mugisha Moïse wakiniraga Java-InovoTec yajyanye na Munyaneza Didier mu Bufaransa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268