Imyidagaduro: Imanishimwe yasubiye mu kibuga "Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru"

Apr 16, 2024 - 02:06
 0
Imyidagaduro: Imanishimwe yasubiye mu kibuga "Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru"

Imyidagaduro: Imanishimwe yasubiye mu kibuga "Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru"

Apr 16, 2024 - 02:06

Mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe n’andi marushanwa arakomeza ndetse mu bihugu bimwe na bimwe umwaka ukaba uri kugana ku musozo.

Uko ni na ko bimeze kuri bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu bihugu byo hanze, aho bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye muri iyi minsi.

Mu mukino wakinwe ku Cyumweru, tariki ya 13 Mata 2024, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ wari umaze igihe atabona umwanya wo gukina muri AS FAR Rabat, yayifashije gutsinda umukino ukomeye kuko yabanje mu kibuga ndetse usoza ari igitego 1-0.

Iki gitego cyahesheje iyi kipe amanota atatu yatumye ibasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona ibura imikino itanu gusa ndetse irusha n’iya kabiri amanota ane yose.
Muri izi mpera z’icyumweru ntabwo Gitego Arthur ukinira AFC Leopards yo muri Kenya yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzemo Posta Rangers igitego 1-0.

Uyu Rutahizamu w’Amavubi yabanje ku ntebe y’abasimbura kubera abakinnyi bashya muri iyi kipe bahawe umwanya aribo Gideon Were, Brian Wanyama na Owen Mboya, gusa ku munota wa 80 yahawe umwanya wo gukina.

Ku wa Gatandatu, mu Bubiligi hakinwe imikino ya Shampiyona y’iki gihugu igeze ku munsi wa 33, St. Liège ikinamo umusore Hakim Sahabo yanganyije na Sint-Truidense V.V. ibitego 3-3. Uyu Munyarwanda ukina hagati mu kibuga yahawe amahirwe n’umutoza we, Ivan Leko akina umukino wose.

Ni mu gihe umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union SG atigeze agaragara mu bakinnyi bifashishijwe mu mukino ikipe ye yatsinzwemo R.S.C. Anderlecht ibitego 2-1 igahita inatakaza umwanya wa mbere.
Al Ahli Tripoli muri Libya ikinamo Manzi Thierry ntabwo yakinnye muri izi mpera z’icyumweru nyuma y’aho itakaje igikombe cya Super Cup yatsinzwemo na Al-Ittihad Club kuri penaliti.

Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia, yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye yatsinzemo FK Makedonija G.P ibitego 3-1 ndetse ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona yo muri iki gihugu.

Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick ntabwo bagaragaye mu bakinnyi 18 ikipe yabo ya Sandvikens IF yifashishije mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède yatsinzwemo na Trelleborgs FF igitego 1-0.

Ikipe ya FC Jerv yo ikinamo Mutsinzi Ange iri gukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvége yatsinze Randesund ibitego 2-0, mu mukino w’igikombe cya NM Cup, uyu myugariro yari yabanje hanze.

Uvuze abakinnyi bahagararira u Rwanda ntiwasiga rutahizamu Nshuti Innocent ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri One Knoxville ndetse yabanje mu kibuga mu mukino yatsinzwemo na Union Omaha igitego 1-0. Ni umukino yabanje mu kibuga gusa asimbuzwa ku munota wa 89.

Impera z’icyumweru zisize FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ikinamo Kapiteni w’u Rwanda, Bizimana Djihad yongeye gutakaza amanota inganya na Lukh Lviv igitego 1-1.

Bizimana yinjiye mu kibuga ku munota wa 36 asimbuye nubwo yari amaze igihe abanza mu kibuga. Ikipe ye yahise yisanga ku mwanya wa gatatu itangira gucika intege ziyiganisha ku gikombe.

Nshuti Innocent ari mu bakinnyi ngenderwaho ba One Knoxville
Imanishimwe Emmanuel yongeye kubanza mu kibuga nyuma y'igihe abanza hanze yacyo
Myugariro Rwatubyaye Abdul ari mu bakinnyi bifashishwa na FK Shkupi yo muri Macedonia
Ikipe ya FC Jerv yo ikinamo Mutsinzi Ange yatangiye gukina Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri muri Norvége
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268