Indirimbo ya G Taff yanditse amateka kuri YouTube
Indirimbo ya G Taff yanditse amateka kuri YouTube
Umuhanzi G Taff yanditse amateka ku rubuga rwa YouTube kubera indirimbo ye Nshya yitwa aragitosa.
Tariki ya 31 Mutarama 2026, nibwo umunyarwenya akaba n'umuhanzi G TAFF yashyize hanze indirimbo ye yitwa Aragitosa iri mu buryo bw'amajwi.
Iyi ndirimbo ikijya hanze abantu benshi biganjemo abo bahurira mu kazi ka buri munsi k'urwenya batunguwe n'imiririmbire ye bamwe bagerageza kumuca intege cyakora kuko byasaga naho biri mu mupangu w'imana indirimbo yo ikomeza gukundwa cyane Ari nako izamura imibare y'abayumvira kuri YouTube.
Iyi ndirimbo yashyizwe kuri shene ya YouTube y'uyu musore mushya mu myidagaduro yaje gutungura abantu kubera abantu batandukabye bagiye bayibyina mu mashusho bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo nka TikTok na Instagram.
Indirimbo ya G TAFF yujuje Miliyoni y'abayikinnye kuri youtube mu gihe cy'ukwezi imaze ho
Ibi nibyo byayisunitse kugeza ubwo, kuri uyu wa 16 Werurwe 2026 iyi ndirimbo ya G TAFF yise aragitosa yujuje abantu bamaze kuyumvira ku rubuga rwa YouTube basaga Miliyoni imwe(1) mu gihe cy'ukwezi imazeho.
Ibi bibaye Nyuma y'impaka zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku magambo akubiye muri iyi ndirimbo bamwe bavuga ko ntampamvu yo gutekereza cyane kuri yo kuko buri muhanzi agira imizimizo akoresha mu bihangano bye Kandi ko Atari we wa Mbere waba ubikoze mu bo bahuriye mu ruganda.
Gukomeza kuvuga kuri iyi ndirimbo ya G TAFF biri gukomeza kuyizamurira abayireba bishobora kuyigeza kure bitewe n'umuvuduko iriho.
Icyo bivuze kugira abumviye indirimbo ya G-TAFF bagera kuri Miliyoni mu kwezi
Kugeza kuri Miliyoni imwe mu kwezi kw'indirimbo ya G TAFF bimushyize ku mwanya wa Mbere w'umunyarwenya winjiye mu Muziki w'u Rwanda agahita akundwa mu gihe gito Kandi cyihuse.
Ni umwe mu bahanzi baje mu Muziki agahita agira indirimbo iri mu buryo bw'amajwi gusa ifite Miliyoni kuko aje akurikira abarimo Philemon cyakora we akaba yarabikoze abifashijwemo n'imikoranire ye na Nel Ngabo wari usanzwe afite izina rikomeye mu Muziki nyarwanda.
G TAFF niwe muhanzi wavuzwe cyane muri Werurwe kubera iki gihangano yatunguje abantu batizeraga ko yakora indirimbo nk'iyi.
Icyo G TAFF avuga ku izamuka rya Aragitosa, indirimbo ye Nshya
G TAFF avuga ko Ari imana yamwigaragarije kuko ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yasaga n'uwamaze kuzima cyangwa kuva mu kibuga cy'abanyarwenya kuko we yabonaga abantu batakimukunda nka Mbere akibizamo, ibyo yita ibitangaza by'imana dore ko akunda kugaragaza kenshi ko ariyo yizera kuruta ibindi byose.





