Indwara yamayobera yatumye benshi bacika ururondogoro abandi batabarika bagira ubwoba

Jul 17, 2025 - 22:52
 0
Indwara yamayobera yatumye benshi bacika ururondogoro abandi batabarika bagira ubwoba

Indwara yamayobera yatumye benshi bacika ururondogoro abandi batabarika bagira ubwoba

Jul 17, 2025 - 22:52

Kenya Mombasa kawuri hadutse indwara yateye abantu ubwoba kubwo ukuntu ifata uyanduye biteye ubwoba cyane.

Kenya Mombasa kawuri hadutse indwara idasanzwe yatumye benshi bagira ubwoba. Ni indwara bivugwa ko ifata mu buryo budasanzwe kuko uyanduye abyimba umubiri wose ku buryo budasanzwe akagira ibiheri birimo amazi kandi akagira ibisebe binuka nabi cyanee. 

Iyi ndwara yamenyekanye kuwa 9 Nyakanga 2025 umuntu wa mbere wahitanwe niyo ndwara akaba ari umukecuru w'imyaka 91 waguye iwe murugo 

Abayobozi ndetse na bamwe mubatuye muri ako gace bavuga ko bacyetse ko yaba yahitanwe n'izindi ndwara yarasanganwe zo muza bukuru ariko ibyo byaje kurushaho gutera ubwoba ubwo yahitanaga abandi bantu batatu babagabo bafite imyaka 55,57 na 69

Gusa abo bapfuye bose ngo bari bafite ibimenyetso bimeze kimwe aribyo kubyimba umubiri wose ku buryo budasanzwe kugira ibiheri birimo amazi ndetse n'ibisebe binuka nabi cyanee 

 Bamwe mubatuye muri ako gace bavuga ko umuntu abyimba umubiri wose akangana nk'inzovu abandi bakagira bati ntabwo tuzi iyi ndwara iyo ariyo  

Nyuma yuko hapfuye abantu bane abaturage bari mu gahinda ko kubura abaturanyi ariko bakanavuga ko bafite impungenge z'ubuzima bwabo kuko hatagize igikorwa na leta ngo iyo ndwara imenyekane ndetse ishakirwe umuti yakomeza guhitana benshi .

Ubuyobozi bwa mombasa bwavuze ko bwamaze kohereza itsinda ry'abagenzuzi muri kawuri gukora ubugenzuzi mu rwego rwo kugirango hamenyekana icyaba cyateye iyo ndwara 

Bigakekwako yaba yatewe no guhumeka umwuka mubi ukomoka mu nganda zo muri ako gace. Imirambo yabazize iyi ndwara yajyanjwe mu buruhukiro bw'ibitaro bya coast general aho biteganijwe ko igomba kubanza igakorerwaho isuzuma kugirango iyi ndwara imenyekane. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089