Ingabo za Congo zashinje AFC/M23 kubeshya ko yavuye Uvira

Dec 22, 2025 - 13:08
 0
Ingabo za Congo zashinje AFC/M23 kubeshya ko yavuye Uvira

Ingabo za Congo zashinje AFC/M23 kubeshya ko yavuye Uvira

Dec 22, 2025 - 13:08

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zashinje umutwe wa AFC/M23 kubeshya ko wavuye mu mujyi wa Uvira, nyuma yuko utangaje ko wagombaga kuba warangije kuwuvamo bitarenze ku wa kane.

Mu itangazo Umuvugizi w’ingabo za DRC (FARDC) Maj Gen Sylvain Ekenge , yasomeye kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) yavuze ko “ibyo bivugwa byo kuhava nta ho bihuriye na gato n’ukuri kw’uko ibintu bimeze ku rubuga”.

Yashinje M23 n’U Rwanda kubeshya amahanga.

BBC yavuze ko Maj Gen Ekenge ahamya ko ari ” gihamya y’uburyarya bugaragara bw’u Rwanda mu kubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano y’amahoro y’i Washington yo muri uku kwezi, yashyizweho umukono na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi, bahagarikiwe na Perezida w’Amerika Donald Trump.”

AFC/M23 yo ivuga ko yamaze gukura ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira kuva kuwa Kane w’iki cyumweru.

Ku magambo ya Ekenge, ntacyo uyu mutwe urabivugaho.

M23 ivuga ko yarekuye Uvira ku bwo kubahiriza ubusabe bw’Umuhuza , hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano ya Doha ajyanye no gutanga agahenge

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure