Inkangu yatewe n'imvura idasanzwe yahitanye abantu barenga 24
Inkangu yatewe n'imvura idasanzwe yahitanye abantu barenga 24
Muri Côte d’Ivoire inkangu zaguye mu mujyi munini wa Abidjan zahitanye byibuze abantu 24 nyuma y’icyumweru cy’imvura nyinshi iremereye yaguye inshuro enye zisanzwe mu bihe bimwe na bimwe.
Impfu ziterwa n’umwuzure ntizisanzwe mu gihugu cy’Afurika y’iburengerazuba mu gihe cy’imvura, ariko kuri ubu byarahindutse Ku buryo iherutse kugwa yangije ibikorwa byinshi.
Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cyo muri iki gihugu cyatangaje ko imvura iherutse kugwa yari ku gipimo cya milimetero zirenga 200 mu turere tumwe na tumwe. Ibi bipimo bikaba bigaragaza ko yikubye inshuro enye ubusanzwe muri iyo minsi.
Iyi mvura yibasiye cyane abantu batuye mu manegeka by’umwihariko abari bubatse inzu ziregetse.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera abaturage cya Cote d’Ivoire cyatangaje ko umwuzure n’isenyuka byateje umwuzure mu mihanda. Abagera hafi kuri 200 baratabawe batarahitanwa n’ibiza.
Mu mwaka ushize hari habayeho igikorwa cyo gusenya amazu yubatswe ku nkombe ya Abidjan mu rwego rwo gukumira imyuzure yica yahitana ubuzima bw’abantu.







