Inkuru Ibabaje: muri Kigali Umukozi wa RIB yishwe

Jun 15, 2024 - 07:48
 0
Inkuru Ibabaje: muri Kigali Umukozi wa RIB yishwe

Inkuru Ibabaje: muri Kigali Umukozi wa RIB yishwe

Jun 15, 2024 - 07:48

Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Kinyinya,Akagari ka Kagugu mu mudugudu wa Nyakabingo haravugwa inkuru y’urupfu rw’Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB bikekwako yishwe n’abantu bataramenyekana.

Ibi bikaba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 mu isibo y’Ubumanzi nibwo ku nkengero z’umuhanda bahabonye umurambo w’umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Amakuru dukesha BTN TV ni uko bamwe mu baturage batuye muri aka gace kagaragayemo umurambo wa nyakwigendera byavugwaga ko yishwe anizwe, bavuga ko aya makuru yamenyekanye nyuma yuko hari uwanyuze ku muhanda yarangiza agatungurwa no kubona haryamye Eric (wari umukozi wa RIB) akaba yari asanzwe amuzi, amwitegereje neza abona yamaze gupfa.

Ati:” Hari uwahanyuze abona Eric aryamye kunkengero z’umuhanda noneho yamwitegereza neza agasanga yapfuye. Yapfuye nyuma yuko yari avuye mu kabari yanyweragamo”.

Havuguziga Ntabwiko Charles,Gitifu w’Umurenge wa Kinyinya, yemeje aya makuru avuga ko kugeza magingo aya hataramenyekana uwaba yihishe inyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera kuko kizamenyekana nyuma y’iperereza ryahise ritangira.

Ati:”Ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’urupfu rwe kuko haracyategerejwe ikizava mu iperereza”. Yanaboneyeho no gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe y’ibintu bitagenda neza no kubakekwaho kugira urugomo.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma hanamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu.

Ibi bikaba bibaye nta gihe kinini gishize ubwo Elyse Ndamyimana wari Noteri w’ubutaka mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali nawe yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.

Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2024 ubwo Ndamyimana yatahaga, agahura n’abo bagizi ba nabi.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com