Inkuru ikomeje kuvugisha benshi! Umunyeshuri yashakanye na Mwarimukazi wamwigishije mu mashuri yisumbuye
Inkuru ikomeje kuvugisha benshi! Umunyeshuri yashakanye na Mwarimukazi wamwigishije mu mashuri yisumbuye
Umugabo witwa Hassan Mamba Lemmy yavuze ko atashoboraga gukurikira amasomo mu ishuri rya mwarimukazi we Maombi Jeannette ari nayo mpamvu byarangiye amugize umugore nyuma yo kurangiza kwiga.
Uyu mugabo yasabye uyu mwarimukazi we ko yamubera umugore nyuma yo kurangiza amashuri, atitaye ko amurusha imyaka 12.
Umubano wabo wararwanyijwe, ariko imyaka itanu irashize bakiri kumwe ndetse banaguye umuryango wabo.
Lemmy yatangaje ko umubano we na Maombi udasanzwe, kuko uyu mugore we yamwigishije mu mashuri yisumbuye.
Aganira na Afrimax English,uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko atashoboraga kwita ku masomo iyo Maombi yabaga ari kubigisha.
Ati: "Nakomeje kwibaza niba rimwe njye nawe dushobora kuzabana. Nari nzi ko nzahatana n’abamushaka benshi".
Arangije amashuri, yagejeje icyifuzo cye kuri Mwarimukazi we Maombi kandi yishimiye ko yamwemeye.
Maombi we yagize ati:"Naratunguwe. Birumvikana ko mu mizo ya mbere, sinamwemeraga, ariko sinashoboye kwifata mbonye ukuntu yari amaramaje.
Urukundo rwe no kunyitaho cyane byakuyeho kwihagararaho kwanjye mu buryo butangaje, kandi nifuje kubana nawe no kumukunda."
Nubwo abantu baturanye bakomeje kubibasira, aba bashakanye bakomeje urukundo rwabo, rutanyeganyezwa.





