Inkuru y'akababaro mu karere ka Burera: Uruhinja rwatoraguwe mu gihuru rwapfuye

Apr 3, 2024 - 00:52
 0
Inkuru y'akababaro mu karere ka Burera: Uruhinja rwatoraguwe mu gihuru rwapfuye

Inkuru y'akababaro mu karere ka Burera: Uruhinja rwatoraguwe mu gihuru rwapfuye

Apr 3, 2024 - 00:52

Mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera mu Kagari ka Musasa hatoraguwe uruhinja rwamaze gupfa, gusa ntiharamenyekana uwarubyaye n’uwaba yarutaye.

Umurambwo w’uru ruhinja wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, mu gihuru cyo mu Kagari ka Musasa mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera ubonywe n’abaturage bakoraga imirwanyasuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Nsengimana Aloys, yemeje aya makuru ariko avuga ko baramenya uwataye uwo mwana.

Yagize ati "Ni umurambo w’uruhunja byagaragaye ko rukivuka, amakuru yamenyekanye ubwo abaturage bacu bari mu gikorwa cyo kurwanya isuri mu ishyamba, basanga hari uruhinja rwajugunywe mu gihugu baradutabaza."

"Twihutiye gutabara duhamagara RIB na Polisi, bahita bahagera, umurambo w’urwo ruhinja wari ufubitse mu myenda, wajyanywe mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma ariko nta muntu bakeka muri ako gace waba ari we wihekuye, gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano dukomeje gushakisha uwaba yakoze icyo cyaha."

Itegeko rivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100000 Frw ariko atarenze 200000 Frw.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268