Intambara yo muri Congo ikomeje gutuma Ingabo za Afurika y’Epfo zicishwamo ijisho
Intambara yo muri Congo ikomeje gutuma Ingabo za Afurika y’Epfo zicishwamo ijisho
Afurika y’Epfo iherutse gutangaza ko abasirikare bayo babiri baguye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umwe arashe mugenzi we, yarangiza nawe akirasa. Izi mfu zije zisanga iz’abandi basirikare babiri b’iki gihugu baguye mu rugamba barimo n’umutwe wa M23 mu mpera za Gashyantare 2024.
Izi mfu z’abasirikare ba Afurika y’Epfo zamenyekanye ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe mu 2024 binyuze mu itangazo Ingabo z’iki Gihugu zashyize hanze.
Abasirikare bapfuye ni abari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco). Aba batandukanye n’abo iki gihugu giherutse kohereza muri Congo mu butumwa bwa SADC.
Iri tangazo rivuga ko “Ibi byabaye ubwo umwe muri aba basirikare yarasaga ndetse akica mugenzi we, nawe nyuma akirasa.”
Kugeza ubu Afurika ivuga ko yatangiye iperereza ku mfu z’aba basirikare ndetse mu gihe cya vuba imirambo yabo ikazagezwa iwabo.
Nubwo Afurika y’Epfo itaratangaza impamvu yo kurasana kw’aba basirikare, amakuru yizewe avuga ko kwatewe n’ubushyamirane buterwa no kuba batumva neza impamvu bari kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uretse abasirikare batumva impamvu y’urugamba barimo muri Congo, n’abanyepolitike bakomeye muri Afurika y’Epfo bagiye bashimangira ko badashyigikiye iki cyemezo cya Perezida Cyril Ramaphosa cyo kohereza ingabo zabo muri ubu butumwa.
Ku ikubitiro mu banenze iki cyemezo harimo ishyaka rya the Democratic Alliance (DA) n’irya Economic Freedom Fighters (EFF), ari naryo Julius Malema abarizwamo.
Julius Malema aherutse kumvikana avuga ko kohereza ingabo za Afurika y’Epfo muri Congo ari nko kuzitegeza urupfu kuko nta bushobozi zigifite.
Ati “Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari koherezwa kwicwa, kubera ko badatozwa neza. Nta gisirikare dufite, ANC yasenye igisirikare. Abasirikare bacu nta nubwo nabaha akazi ko kurinda amashu.”
Ni ingingo Malema ahurizaho na Kobus Marais ushinzwe gushungura ibyemezo bya Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo, wavuze ko imfu zabaye ku basirikare b’iki gihugu mu mpera za Gashyantare zashoboraga kwirindwa kandi ko “Guverinoma yaburiwe kuri iyi gahunda yo kohereza abasirikare muri Congo.”
Ati “Hatari uburyo bwiza bwo mu kirere bwo gufasha aba basirikare ba Afurika y’Epfo, bazagorwa cyane no kurwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ari ahantu hagoye cyane.”
Ubushobozi buke bw’Ingabo za Afurika y’Epfo kandi bushimangirwa na Piers Pigou ushinzwe ibikorwa by’Ikigo cy’ibijyanye n’amahoro n’umutekano muri Afurika y’Epfo.
Mu kiganiro uyu mugabo aherutse kugirana na Radio 702 yavuze ko “gufata umwanzuro wo kohereza ingabo z’igihugu ahantu runaka ari ibintu bisaba kwigengesera, kandi kuri ubu bisa n’aho aba basirikare batiteguye gukora ubu butumwa.”
Abasesenguzi bagaragaza ko ibi bibazo biri mu gisirikare cya Afurika y’Epfo biterwa ahanini n’ingego y’imari idahagije, ituma abasirikare bacika intege, bakaba nta bikoresho bihambaye bafite ndetse ntibahabwe imyitozo ikwiriye.
Amakuru dukesha Defense web agaraza ko mu myaka 10 ishize ingengo y’imari igenerwa igisirikare cya Afurika y’Epfo yagabanyutse igera kuri 1% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu, Mu gihe inzobere mu bya gisirikare zigaragaza ko nibura uru rwego ruba rukwiriye guhabwa 2,2% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu.
Hagati ya 1995 na 1998, ingengo y’imari igenerwa iki gisirikare yagabanyutseho 11.1%.
Mu 2022/23 ingano y’amafaranga yakoreshejwe n’iki gisirikare yasubiye inyuma ku kigero cya 8.4%, ugereranyije n’ayari yakoreshejwe mu 2021. Aya nayo yari ari munsi ku kigero cya 21% ugereranyije n’ayakoreshejwe mu 2013.
Mu 2023 Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo yagaragaje ko 85% by’indege z’igisirikare cy’iki gihugu zitagikora kubera ibibazo bitandukanye.
Ni ikibazo cyahereye mu 2013 kuko muri uwo mwaka mu ndege 26 z’intambara zo mu bwoko bwa Saab JAS 39 Gripen Afurika y’Epfo yari ifite, ebyiri gusa arizo zakoraga. Ni mu gihe kandi mu zo mu bwoko bwa BAE Systems Hawk 24 iki gihugu cyari gifite, hakoraga eshatu.
Ibi bibazo Afurika y’Epfo ifite mu gisirikare cyo mu kirere ni nabyo bituma mu butumwa iki gihugu gisigaye kijyamo usanga ingabo zo ku butaka zidafite izizunganira mu kirere. Ibi byagaragaye mu butumwa izi ngabo zirimo muri Mozambique ndetse no muri Congo.
Muri uyu mwaka wa 2023/24 Ingabo za Afurika y’Epfo zahawe ingengo y’imari ya miliyari 51.1R, aho yagabanutseho miliyoni 500R.





