Iran na Amerika byemeje agahenge k’ibyumweru bibiri
Iran na Amerika byemeje agahenge k’ibyumweru bibiri
Perezida Trump yisubiyeho ku cyemezo cyo kurasa Iran mu gihe haburaga amasaha make ngo ashyire mu bikorwa umugambi wo kubika iki gihugu atanga nyirantarengwa yo kuba bafunguye umuhora wa Hormuz mu byumweru bibiri
Perezida Donald Trump yatangaje ko yemera guhagarika ibitero kuri Iran mu gihe icyo gihugu cyemera gufungura umuhora unyuramo petrol nyinshi ku Isi wa Hormuz.
Trump avuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Pakistan, ko hazabaho agahenge k’intambara hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Iran, mu gihe yakwemera kureka umuyoboro wa Hormuz ugakora nta nkomyi.
Yagize ati “Nemeye guhagarika kurasa no kugaba ibitero kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko agahenge gahita gatangira gushyirwa mu bikorwa. Uyu mugabo ni we wabashije kumvikanisha impande zihanganye.
Hagati aho ari Iran ari na Amerika bose bari mu byishimo byinshi bavuga ko batsinze intambara!






