Ishusho mbonera ku ngendo zo mu mazi "Abantu 55 baguye mu mpanuka mu biyaga bya Burera na Ruhondo mu mezi 15"

Apr 3, 2024 - 05:32
 0
Ishusho mbonera ku ngendo zo mu mazi "Abantu 55 baguye mu mpanuka mu biyaga bya Burera na Ruhondo mu mezi 15"

Ishusho mbonera ku ngendo zo mu mazi "Abantu 55 baguye mu mpanuka mu biyaga bya Burera na Ruhondo mu mezi 15"

Apr 3, 2024 - 05:32

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abantu 55 ari bo bamaze gusiga ubuzima mu mpanuka zabereye mu biyaga bya Burera na Ruhondo byo mu Karere ka Burera mu mezi 15 ashize.

Kuva umwaka wa 2024 utangiye, mu Biyaga bya Burera na Ruhondo hamaze kuberamo impanuka ebyiri zikomeye zapfiriyemo abaturage 12, ziyongera ku zabaye mu 2023 na zo zatwaye ubuzima bw’abantu 43.

Iyi mibare yagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024, ubwo Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, yari mu Karere ka Burera mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu mazi zikunze kumvikana mu Biyaga bya Ruhondo na Burera.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko impanuka zo mu mazi zikunze guterwa n’abakora uburobyi butemewe bazwi nka ba rushimusi, abanyuzamo za magendu mu bwato, abafite ubwato budafite ibyangombwa bisabwa birimo imyambaro yabugenewe, n’ubundi burangare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko bitera impanuka ku bakoresha ibyo biyaga ari ukutubahiriza amabwiriza, gutwara ubwato bushaje, kuvanga abantu n’imizigo, gupakira ibintu birenze ubushobozi bw’ubwato no gutwara banyoye ibisindisha.

Ati "Ubutumwa duha abakorera muri ibi biyaga, ni ukubahiriza amabwiriza bahabwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda gutwara magendu n’ibiyobyabwenge."

"Bagomba kandi kwirinda gutwara ibyibwe bakoresheje amazi, gushaka ibyangombwa bisabwa na RURA na RTDA, gushaka ubwishingizi bw’abantu, kwirinda kwangiza ubuhumekero by’ikiyaga no gutangira amakuru ku gihe kuri ba rushimusi n’abandi bantu bakorera ibyaha mu mazi."

Abaturage bagezweho n’ubu bukangurambaga, bemeje ko akenshi impanuka zikunze kubera muri ibyo biyaga usanga zituruka bu burangare, bityo ko bagiye kurushaho kujya bagira amakenga ndetse bagatanga n’amakuru mu gihe hari aho babonye ibishobora guteza izi mpanuka.

Mukahirwa Janvière ni umwe muri bo, yagize ati "Ubundi wasangaga dukerererwa hano dutegereje ubwato butwambutsa, bwaza bakadushyiramo twese barengeje n’umubare cyangwa bakongeramo imitwaro n’amatungo. Ubu nitujya tubibona tuzajya tubyanga ndetse duhe polisi amakuru kuko ibi biyaga bihitana benshi turebera."

Mwizerwa Enock na we yagize ati "Ubundi impanuka nyinshi zibera hano ni uburangare buba bwabiteye kuko hari n’abambuka nijoro kandi ubwato nta matara bufite bagera hagati bakarohama tukabibona mu gitondo bapfuye, ubu tugiye kujya dufatanya gucunga umutekano no gutanga amakuru aho bigaragaye bikumirwe."

Ubu bukangurambaga bwahuje abaturage bo mu mirenge icyenda ya Burera ndetse n’abaturage bagize imirenge itatu yo mu Karere ka Musanze begereye ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Mu bindi byagaragajwe nk’imbogamizi ku bakoresha ibiyaga bya Burera na Ruhondo harimo kutagira ubwishingizi bw’ubwato ku bibumbuye mu makoperative yambutsa abantu n’abakora uburobyi no gupakiri ibintu n’abantu benshi barengeje ubushobozi bw’ubwato bukoreshwa.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bikunze gukoreshwa n’abaturage bo mu Turere twa Musanze na Burera baba bajyana umusaruro w’imyaka mu masoko ya Gashaki, Remera, Gahunga na Bugarama ndetse n’indi migenderanire.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bimaze guhitana abantu 55 mu mezi 15 ashize
Abaturage basabwe kwirinda gukora ibinyuranyije n'amategeko no gutanga amakuru ku bishobora guteza impanuka muri ibi biyaga
Ishami rya Polisi y'u Rwanda ryasabye abaturage bakoresha ibiyaga bya Burera na Ruhondo kubahiriza amategeko
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268